Nyagatare: Umusaza uvuga ko asembera kandi ub... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nsangiyenabo ucumbitse mu Murenge wa Gishari, mu karere ka Rwamagana, avuga ko abayeho mu buzima bubi kandi imitungo ye iri mu karere ka Nyagatare yarigabijwe n'abaturage barimo na koperative ihakorera ibikorwa by'ubuhinzi. 

Uyu musaza w'imyaka 67 avuga ko amaze imyaka 29 yose asembera kubera imitungo ye yigabijwe n'abantu 9 batari ba nyirayo na koperative ndetse akaba abayeho nabi.

Nsangiyenabo Augustin yabwiye InyaRwanda.com ko yambuwe isambu ntiyahabwa ingurane yari yemerewe n'Akarere ka Nyagatare kandi abaturage bagaragarije mu nteko rusange y'abaturage bo mu kagari ka Rukomo ya Kabiri mu Murenge wa Rukomo ko isambu ye iri muri ako gace ituyemo.

Avuga ko abaturage 8 bagurishijwe iyo sambu n'abambuye uwo musaza ubutaka bwe. Umunyamakuru wa inyaRwanda yagiye mu tugari twa twa Rukomo ya Kabiri ndetse na Rurenge ahari isambu ingana Hegitari 6 z'ubutaka bw'uyu musaza.

Abaturage batuye mu kagari Rukomo bitabiriye inteko rusange y'abaturage yemerejwemo ko Nsangiyenabo agomba guhabwa ingurane ingana n'ubutaka bwe, bavuga ko batunguwe no kuba Akarere ka Nyagatare katarashyize mu bikorwa ibyemerejwe mu nteko y'abaturage.

Umwe mu baturage wemeza ko abatuye mu masambu ya Nsangiyenabo Augustin bayaguze n'ayabayamuhuguje, ahakana ibyavuzwe n'ubuyobozi ko abatuyemo bahatujwe mu mudugudu akavuga ko bayaguze n'abantu bari bayagiyemo bahungutse.

Yagize ati: "Haje intumwa z'akarere mu nteko y'abaturage, mu nama hemejwe ko ubutaka bwe buhari ariko butuyemo abantu. Icyo gihe abayobozi bavuze ko azahabwa ingurane ingana n'ubutaka bwe n'inzu yarimo ariko dutunguwe nuko batamukemuriye ikibazo kandi bari babyemereye imbere y'abaturage."

Uwo muturage yakomeje avuga ko nta mudugudu washyizwe mu masambu ya Nsangiyenabo Augustin nk'uko bivugwa. Agira ati "Nta mudugudu wigeze ushyirwa ahangaha kuko abarimo bose bariguriye ."

Umuturage waganiriye na InyaRwanda.com, yasabye ubuyobozi gukemura ikibazo cya Nsangiyenabo Augustin akava mu busembere.

Yagize ati: "Twari tuzi ko icyo kibazo cyarangiye ariko ubwo kigihari abayobozi bakwiye kugikemura nk'uko babyemereye kuko aho yari atuye harahari kandi bikaba bigaragara ko agiye gusaza nabi kandi imitungo ye irimo abandi bantu."

Nsangiyenabo Augustin aganira InyaRwanda.com, yavuze ko ingurane yari yemerewe atayihawe nk'uko byari byemejwe n'abaturage mu nteko y'abaturage.

Yagize ati: "Isambu yanjye iri mu kagari ka Rukomo ya Kabiri ituyemo abantu umunani banayikoreramo ibikorwa byabo indi sambu ya kabiri iri mu kagari ka Rurenge mu mudugudu wa Biryogo ituyemo umusirikare ndetse harimo na koperative ikoreramo ubuhinzi.

Nkaba nsaba kurenganurwa nkasubizwa imitungo yanjye cyangwa nkahabwa ingurane ingana n'imitungo yanjye kuko ubutaka bwanjye bwose bungana na hetari esheshatu kandi burimo n'amazu ariko ubu njye ndimo gusembera mu karere ka Rwamagana."

Nsangiyenabo Augustin yakomeje avuga ko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ariwe wamwohereje mu karere ka Nyagatare nyuma y'ibaruwa yamwandikiye mu mwaka wa 2018.

Yagize ati "Ikibazo cyanjye nakigejeje kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu ibaruwa namwandikiye ndetse aranansubiza kuko yampamagaye kuri telefoni ambwira ko ngomba kwandikira Akarere ka Nyagatare kakankemurira ikibazo.

Nahise nandikira Akarere ka Nyagatare ndetse bajya gushaka uko amakuru basanga ubutaka ari ubwanjye banemeza ko bazampa ingurane ikwiye. "

Nsangiyenabo Augustin akomeza asaba ubuyobozi kumurenganura agahabwa ingurane ikwiye y'ubutaka ndetse agahabwa inzu yo kubamo.

Agira ati: "Ndasaba ko ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare ko bwasuzuma neza ikibazo cyanjye kuko ibyo nemerewe ntabwo nabihawe cyangwa ubuyobozi bukampesha imitungo yanjye yatwawe na koperative n'abaturage bayikoreramo kubera ko ubuzima bungoye.

Ndasaba kandi umubyeyi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuntabara nk'uko arenganura abanyarwanda nanjye akandenganura kuko imitungo yanjye namusabye kundenganuraho kugeza ubu ntayo ndabona kuko abo yanyoherejeho ntibakemuye ikibazo cyanjye uko bikwiye."



Mu mwaka wa 2018 Nsangiyenabo Augustin yandikiye Umukuru w'Igihugu amusaba kurenganurwa

Umunyamakuru wa InyaRwanda.com yagerageje kubaza iki kibazo mu buyobozi bw'Akarere ka Nyagatare, buvuga ko bugiye kugikurirana. 

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yagize ati: "Twakira ibibazo byinshi by'ubutaka ku buryo icya Nsangiyenabo ntakibuka mu mutwe ariko mu buryo bwo gukemura ibibazo nk'ibyo twashyizeho Itsinda ry'abakozi rishinzwe gukemura ibyo bibazo. Icyo cya Nsangiyenabo nawe ibyo avuga [abaye] ari ukuri yarenganurwa kuko nta muntu warengana kandi umutungo ariwe."

Mu nyandiko InyaRwanda.com ifitiye kopi yanditswe n'Intara y'Iburasirazuba yagaragazaga ko ubutaka bwa Nsangiyenabo buri mu mudugudu wa Isangano mu kagari ka Rukomo ya Kabiri ndetse n'uburi mu mudugudu wa Biryogo mu kagari ka Rurenge ivuga ko yatujwemo imidugudu ntahabwe ingurane.

Nyamara amakuru avuga isambu imwe ikoreramo koperative, ikindi gice kikaba gituyemo umugabo bivugwa ko ari umusirikare. Ni mu gihe mu isambu ya Kabiri abayituyemo bemeza ko bahaguze n'uwaguze n'uwitwa Makuza na Rutungura.

Nsangiyenabo Augustin yandikiye Intara n'Akarere ka Nyagatare abamenyesha ko atahawe ingurane kuko iyo yahawe ntacyo yamumarira ndetse ko bari bumvikanye ko azahabwa ingurane ikwiye ndetse akanafashwa kubona inzu yo kubamo. 

Avuga ko ikibazo cye uwari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG (Rtd) Gasana Emmanuel yashatse kukimugezaho ariko ntabyemererwe ndetse ko uwari Guverineri yasimbuwe Mufulkye Fred yari yaramusabye ko bamuha hegitari eshatu akanabyemera ariko nazo ntazihabwe.


Ibarura Nsangiyenabo yandikiye ubuyobozi abusaba kumurenganura agahabwa ingurane ikwiye nk'uko bwabyemereje mu nteko y'abaturage 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135850/nyagatare-umusaza-uvuga-ko-asembera-kandi-ubutaka-bwe-bwarigabijwe-nabarimo-koperative-ara-135850.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)