Nyamara muri Iyi kipe birakomeye! Abakinnyi 4 ba Rayon Sports banze gukorana imyitozo n'abandi bakinnyi kubera impamvu zikomeye
Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yasubukuraga imyitozo nyuma yo gutsindwa n'ikipe ya Al Hilal Benghazi ikayisezerera muri CAF Confederations Cup yari yizeye kugera kure.
Nyuma y'uyu mukino havuzwe byinshi harimo kirya kwa bamwe mu bakinnyi ndetse abandi bavuga ko umutoza Yamen Zelfani yakoze amakosa mu mukino ngo ari nabyo byatumye batsindwa gusa mu mupira bibaho gutsindwa.
Mu myitozo ikipe ya Rayon Sports yakoze ku munsi w'ejo hashize hari abakinnyi 4 batagaragaye barimo Kalisa Rashid, Aruna Moussa Madjaliwa, Hakizimana Adolphe ndetse na Nsabimana Aimable.
Iyi kipe ya Rayon Sports ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko aba bakinnyi impamvu batakoze imyitozo n'abandi ngo ni ibibazo byuburwayi bafite abandi ngo baravunitse. Kugeza ubu ntituramenya abafite imvune cyangwa abarwaye gusa nibijya ahagaragara tuzabibatangariza.
Â