Nyanza! Habereye impanuka y'igikamyo cyari gipakiye itaka maze kigonga umwana w'imyaka 6 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Nyanza mu murenge wa Muyira, akagari ka Nyundo mu mudugudu wa Nzoga, habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko bw'ikamyo yari ipakiye itaka, yica umwana w'imyaka 6 y'amavuko.

Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba, aho umushoferi witwa Kakira Hamad, wari utwaye iyo modoka y'ikamyo ifite purake IT 823RE, ubwo yavaga i Muyira yerekeza Busoro, yahuye n'umwana witwa Nsengiyumva Martin, wambukaga umuhanda, aramugonga ahita apfa.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro by'Akarere ka Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma. Ni mu gihe umushoferi nawe afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana ndetse n'icyo kinyabiziga.



Source : https://yegob.rw/nyanza-habereye-impanuka-yigikamyo-cyari-gipakiye-itaka-maze-kigonga-umwana-wimyaka-6/?utm_source=rss=rss=nyanza-habereye-impanuka-yigikamyo-cyari-gipakiye-itaka-maze-kigonga-umwana-wimyaka-6

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)