Nyarugenge umucuruzi amaze abakarani abashimuta abandi akabafungisha kubera bavumbuye ibyaha akora bishobora kumushyirishamo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyarugenge umucuruzi amaze abantu abashimuta abandi akabafungisha kubera bavumbuye ibyaha akora bishobora kumushyirishamo.

Mu karere ka Nyarugenge  abakarani bakorera mu isoko rya Nyarugenge baratabariza bangezi babo batatu bafungiwe mu nzererezi kwa kabuga bafungishijwe n'umucuruzi ugira inda mbi.

Aba bakarani babwiye BTN ko bagenzi babo bashimuswe n'abanyerondo ndetse bakajyanwa mu nzererezi bashyirishijwemo n'umucuruzi witwa Emmable uzwi nka Kazehe.

Ngo aba bakarani bafungishijwe nyuma yo gutanga amakuru y'amanyanga uyu mugabo akora agatuburira abakiriya.

Ngo uyu mucuruzi, kuri buri njerekani y'amavuta akuraho ritiro imwe ubundi akayifobaganya akogera akayifunga, naho ku muceri ho birazwi ko buri mufuka akuraho ibiro 2 ubundi abakozi be bakongera bakarara amajoro bayidoda.

Iyo amaze kugwiza umuceri, bafata ubwo butandukanye bw'umuceri bakawuvanga ubundi bakabeshya abakiriya ko babahaye ibintu byujuje ubuziranenge.

Kuri ubu aba bakarani bakomeje kwakira bagenzi babo ubutabera bavuga ko barambiwe inda nini z'abashaka kwikubira.



Source : https://yegob.rw/nyarugenge-umucuruzi-amaze-abakarani-abashimuta-abandi-akabafungisha-kubera-bavumbuye-ibyaha-akora-bishobora-kumushyirishamo/?utm_source=rss=rss=nyarugenge-umucuruzi-amaze-abakarani-abashimuta-abandi-akabafungisha-kubera-bavumbuye-ibyaha-akora-bishobora-kumushyirishamo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)