Mu mpera z'ukwezi gushize nibwo The Ben n'umugore we Miss Uwicyeza Pamela bagiye gususurutsa Abarundi mu bitaramo byabaye tariki 30 Nzeri 2023 ndetse na tariki 1 Ukwakira 2023.
Kubera urukundo The Ben yagaragarijwe, byatumye agenera ubutumwa Abarundi bose muri rusange.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yasangije abamukurikira amashusho y'ibihe byiza yagiriye i Burundi maze aherekezaho ubutumwa yageneye Abarundi.
Yagize ati 'Mwarakoze Bujumbura, mwarakoze Burundi. Mufite ikibanza kinini cyane k'umutima wanjye.'