Nyuma y'imyaka 4 u Rwanda rugiye kongera kwakira imikino y'Akarere ka 5 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rugiye kwakira imikino y'Akarere ka 5 muri Volleyball ariko ihuza amakipe "CAVB Zone V Club Championship" aho izaba mu kwezi gutaha k'Ugushyingo.

Irushanwa rya "CAVB Zone V Club Championship" rizhuza amakipe yitwaye neza imbere mu gihugu mu bihugu byose biri mu gice cy'iburasirazuba cya Afurika (CAVB ZONE) cyigizwe n'ibihugu 12.

CAVB ZONE V ikaba yamaze kumenyesha abanyamuryango bayo ko kuri iyi nshuro irushanwa rizabera mu Rwanda kandi hakaba haziyongeramo n'irushanwa ry'abakobwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Ku ikubitiro hazabanza irushanwa ry'abakobwa rizaba kuva tariki ya 6 kugeza 13 Ugushyingo 2023 n'aho abagabo ni uguhera tariki ya 12 kugeza 19 Ugushyingo 2023, ni imikino yose izabera muri Kigali Arena.

Iri rushanwa riheruka kubera mu Rwanda muri 2019, ryegukanywe na Gisagara VC yatsinze REG VC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma.

Imikino y'Akarere ka 5 igiye kubera mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-4-u-rwanda-rugiye-kongera-kwakira-imikino-y-akarere-ka-5

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)