Pamella yatunguranye ku rubyiniro, The Ben a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu musangiro wiswe 'Meet and Greet' wabaye mu ijoro ryacyeye, habereyemo udushya dutandukanye ndetse abari bitabiriye barushaho kwizihirwa. Uyu musangiro witabiriwe n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye byaturutse mu Rwanda no mu Burundi birimo Junior Giti, Sat-B, Bushali, Uncle Austin n'abandi bahanzi banyuranye ndetse na bamwe mu ba Djs bakomeye.

Muri uyu musangiro, umugore wa The Ben mu mategeko, Uwicyeza Pamella wishimiwe cyane n'abarundi yakiriwe ku rubyiniro mu buryo butunguranye nawe ubwe bigaragara ko atunguwe cyane ndetse bisaba ko umugabo we amuherekeza.

Pamella ageze ku rubyiniro yakiriwe n'akaruru kenshi k'abafana ariko ntiyahatinda kuko yavuze amagambo make cyane akabwira abarundi ko abakunda. Aho yagize ati: ' Nishimye cyane kuba twaje i Burundi turabakunda cyane, abarundi n'u Rwanda turi abavandimwe, tuzabonane ejo mu gitaramo.'

Nyuma, The Ben yaje kwakirwa ku rubyiniro ngo asuhuze abafana nubwo byaje kurangira abataramiye akabakumbuza zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane mu bihe byatambutse.

Ageze ku ndirimbo ye 'Amaso ku maso,' The Ben yavuze ko ariyo yatumye Mama we umubyara yongera kumugarurira icyizere nyuma y'igihe kinini yarakimutakarije yumva ko yabaye umupagani, anagaruka ku mateka ye y'ukuntu yakuze aririmba mu rusengero.

The Ben yagize ati: 'Ubundi njyewe nkitangira kuririmba nari umuramyi mu rusengero ariko n'ubu ndacyaramya nta kibazo. Nkibitangira rero, mukecuru umbyara yarababaye cyane azi ko ngiye kuba ikirara nsohora indirimbo za mbere ararakara. Indirimbo ya mbere yashimye mu ndirimbo nakoze yatumye yemera ko ngendera muri uyu murongo ni indirimbo yitwa 'Rahira' ariko nyuma mutura indirimbo iri kuri album yanjye iheruka yitwa 'Ndaje.' Iyo ndirimbo niyo yatumye Mama yongera kumva ko nkiri umwana mwiza nta cyahindutse.''


Pamella yatumiye abantu bose mu gitaramo cy'umugabo we, The Ben nawe abibutsa ko ntawe ugomba kuhabura cyangwa ngo acyererwe

The Ben yaboneyeho atumira abari aho kuza kwitabira igitaramo kidasanzwe afite uyu munsi tariki ya 01 Ukwakira 2023, kiratangira saa saba z'amanywa kikarangira saa sita z'ijoro. Yabasabye kutazahabura kandi bakubahiriza igihe.

Kwinjira muri iki gitaramo The Ben arahuriramo na Sat-B, Big Fizzo, Bushali, Babo, Dj Diallo n'ibindi byamamare, ni itike y'ibihumbi 10 Fbu ku muntu umwe, ibihumbi 50 Fbu muri VIP, ameza y'abantu batandatu ni ibihumbi 500 Fbu, naho ay'abantu umunani araba ariho amacupa abiri ya Champagne ahagaze miliyoni 1,5 Fbu.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134933/pamella-yatunguranye-ku-rubyiniro-the-ben-ahishura-indirimbo-yatumye-mama-we-amushyigikira-134933.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)