Perezida Kagame yahawe igikombe yakira abitab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, Ibirori by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro n'ibyamamare byitabiriye Trace Awards ndetse n'Umuyobozi wa Trace Group, Bwana Olivier.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabanje gushima igikombe yahawe, abwira aba banyamuziki ko mu Rwanda ari mu rugo. Umukuru w'Igihugu, yavuze ko u Rwanda ruha ikaze buri wese, yaba uwo muri Afurika cyangwa ahandi

Ati 'Ndabizi ko abenshi bari hano bafite aho bita mu rugo kandi icyo ni ikintu cyiza, ariko mushobora gufata hano (Mu Rwanda) nko mu rugo igihe mutari mu rugo, abadafite mu rugo bashobora kuba ari bake.'

Yabwiye abitabiriye Trace Awards ko n'ubwo buri wese afite aho yita mu rugo ariko "mushobora gufata hano nko mu rugo mu gihe muri kure yo mu rugo".

Yavuze ko abadafite mu rugo bashobora kuba bahari. Abasangiza amateka y'ubuzima bwe, aho yamaze imyaka irenga 30 adafite aho yita mu rugo. Ati "Namaze imyaka 30 ntafite Igihugu." Avuga ko ibi byamwigishije agaciro ko kugira aho wita mu rugo

Yagaragarije abitabiriye Trace Awards, ko inganda Ndangamuco ari umuyoboro mwiza wo kugaragaza impano umuntu yifitemo, bityo bikarushaho kumwagurira amarembo hirya no ku Isi. Yashimye abegukanye ibihembo ndetse na Trace Africa yashyize mu bikorwa iki gikorwa.

Umukuru w'Igihugu yijeje umusanzu Trace Group wo kurushaho guteza imbere urwego rw'ibi bihembo, kandi yifuriza ishya n'ihirwe buri wese wegukanye ibikombe. Ati 'Dushobora kubyagura, bigakura kurushaho.'

Rema uri mu bakiriwe na Perezida Kagame, ahawe ijambo yavuze ko Kagame ariwe Perezida wa Mbere bahuye, amushimira umuhate n'urukundo akunda urubyiruko kandi agateza imbere ubuhanzi muri rusange.

Yavuze ko Perezida Kagame "niwe Perezida wa mbere mpuye nawe mu buzima bwanjye". Ati 'Ni ubwa mbere rwose. Ntabwo ndahura 'yewe' na Perezida wanjye (wa Nigeria).'

Uyu muhanzi yavuze ko kwakirwa n'Umukuru w'Igihugu ari igisobanuro cy'uburyo (nk'umubyeyi) Perezida Kagame ateza imbere kandi agashyigikira urubyiruko n'ubuhanzi. Ati 'Ntabwo ari Perezida gusa, ni umubyeyi.'

Yavuze ko n'ubwo akunze gukorera ingendo mu Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nta handi hari itandukaniro yabonye agereranyije n'u Rwanda.

Rema yumvikanishije ko iyo ageze mu Rwanda aba yiyumva nk'umwana mu rugo, ahantu agera umutima we ukajya mu gitereko.

Yatangaje ibi nyuma y'uko yanditse amateka mu bihembo bya Trace Awards akegukanamo ibikombe bibiri. Yanavuze ko azi neza ko mu Rwanda ahafite abakunzi benshi (abafana), kandi azirikana uburyo bamushyigikira mu rugendo rwe rw'umuziki.

Rema agezweho muri iki gihe, ku buryo ubwo yegukanaga igikombe cye cya kabiri, Davido yagiye kumureba aho yari yicaye aramwongorera, ubundi aramuhobera.

Ni umunyamuziki uri guca ibintu mu bihugu bitandukanye, ahanini biturutse ku kuba indirimbo ze zaracengeye mu mitima y'ibihumbi by'abantu ku Isi.

Umuyobozi wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez aherutse gutangaza ko inzitizi zituma umuhanzi atagera ku rwego rwiza zikwiye gukurwaho.

Ati 'Turifuza gukuraho inzitizi dutekereza ko iri isoko tugomba guhatanira ku Isi yose ndetse tukagaragaza ikinyuranyo. Niyo mpamvu tugomba kuzana udushya twinshi dukora nk'ikipe imwe mu bihugu bitandukanye tugashyira abantu hamwe kuko imikoranire myiza itanga umusaruro urimo ubwenge bityo tugakora ibidasanzwe."

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, Inama y'Abaminisitiri yateraniriye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje amasezerano yo kwakira ibi bihembo hamwe n'iserukiramuco rijyanye nabyo.

Umwanzuro wa Gatandatu ujyanye n'amasezerano Inama y'Abaminisitiri yemeje ugira uti 'Amasezerano hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Trace Global yerekeranye no kwakira mu Rwanda itangwa ry'ibihembo bizwi nka Trace Awards hamwe n'iserukiramuco ry'ibikorwa bitandukanye.' 

Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, by'umwihariko abo muri Afurika.

Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban...] ifite itsinda ry'abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n'itabirikwiye. 

Bamwe mu begukanye ibikombe muri Trace Awards:

1.Davido yegukanye igihembo cya 'Best Male Artist' ndetse n'icya "Best Global Africa Artist'' abicyesha indirimbo 'Unavailable' yahuriyemo na Musa Keys.

2.Rema yegukanye igihembo cya "Best Global Africa Artist'' n'icya " Song of the year" abikesheje 'Calm Down'.

3. Bruce Melodie yahembwe nk'Umuhanzi Mwiza w'Umwaka mu Rwanda (Best Artist-Rwanda).

4. Mr Eazi, yahawe igihembo cyiswe "Change Maker Award".

5. 2 Face Idibia '2Baba' yashimiwe nk'umuhanzi w'ibihe byose.

6. Fally Ipupa (DRC) yahawe igihembo cya "Best Live".

7. Ludmilla yahawe igihembo cya "Best Artist -Brazil''.

8. Robot Boii (South Africa) yahembwe nk'Umubyinnyi Mwiza.

9. Lisandro Cuxi (Cape Verde) yegukanye igikombe cya 'Best Artist Africa â€" Lusophone'.

10. Roselyne Layo (Ivory Coast) yegukanye Igihembo cy'Umuhanzi Mushya w'Umwaka (Best New Artist).

11. Unavailable' ya Davido na Musa Keys yahembwe nk'Indirimbo Nziza yahuje abahanzi "Best Collaboration."

12. Nomcebo Zikode uzwi mu ndirimbo "Jerusalema" yahawe igikombe cya "Best Global Africa Artist''.

13. Asake (Nigeria) yahembwe nk'Umuhanzi Mwiza mu bihugu bivuga Icyongereza muri Afurika "Best Artist Africa - Anglophone".

14. Rutshelle Guillaume (Haiti) yahawe igikombe cya Caraïbes "Best Artist - The Caribbean".

15. Goulam wo mu Birwa bya Comores yegukanye igikombe cya "Best Artist -Indian Ocean"



Perezida Kagame yakiriye abahanzi begukanye ibihembo bya Trace Awards 2023 

Kagame yabwiye abitabiriye Trace Awards kwisanga mu Rwanda


 

Perezida Kagame yumvikanishije ko Inganda Ndangamuco ari umuyoboro Mwiza wo kugaragaza impano ya buri umwe 


Umuhanzi Rema wo muri Nigeria asuhuzanya na Perezida Kagame


Bwiza asuhuzanya na Perezida Kagame






Umuyobozi wa Trace Group, Olivier yashyikirije Perezida Kagame igikombe cy'indashyikirwa





Bwana Olivier washinze Trace Group yashyikirijwe igikombe cy'indashyikirwa Perezida Kagame




Rema yatangaje ko Kagame ari we Mukuru w'Igihugu wa mbere bahuye


Umuhanzikazi Bwiza ari kumwe na Perezida Kagame


Umuhuzabikorwa wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude na Perezida Kagame 








Umunyamideli Maria wo muri Angola wayoboye umuhango wo gutanga ibihembo Trace Awards


Rema yashimye Perezida Kagame ku bwo guteza imbere ubuhanzi n'urubyiruko


Nomcebo wamamaye mu ndirimbo 'Jerusalema' ari kumwe na Perezida Kagame


Umunyamuziki Michael Makembe wahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi, ari kumwe na Perezida Kagame


Ibyishimo ni byose ku muraperi Ish Kevin nyuma yo guhura na Perezida Kagame


Umuyobozi wa Trace Group inafite Trace TV, Olivier Laouchez n'Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa akaba n'umuyobozi wa Trace Awards & Fesival muri Afurika y'Uburasirazuba, Valerie Gilles-Alexia bakiriwe na Perezida Kagame


Umuhanzikazi Bwiza ari kumwe n'umujyanama we Uhujimfura Claude


Umunyamuziki Mike Kayihura [Uri inyuma] ari mu bakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro


Umuraperi Kivumbi King yahuye na Perezida Kagame

Umunyamideli wo muri Angola, Maria Borges wayoboye umuhango wo gutanga ibihembo Trace Awards yahuye na Perezida Kagame

 

Uhereye ibumoso: Umuhanzikazi Nomcebo, Maria Borges ndetse na Perezida Kagame


Umuhanzikazi Rutshelle Guillaume wo muri Haiti wegukanye igikombe cya 'Best Caribbean Artist award' yahuye na Perezida Kagame


Ibyishimo bisendereye ku banyamuziki bitabiriye Trace Awards bakiriwe na Perezida Kagame


Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau-RCB), Mukazayire Nelly (Uri iburyo)


Perezida Kagame yifatanyije n'aba bahanzi mu kwishimira intsinzi n'ibihembo begukanye 


























Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo 

Ibirori bya 'Trace Awards & Festival byabereye i Kigali ku wa Gatandatu Tariki 21 Ukwakira 2023









KANDA HANO UREBE IJAMBO PEREZIDA KAGAME YAGEJEJE KU BITABIRIYE TRACE AWARDS

">

Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Perezida Kagame yakiraga abitabiriye Trace Awards 2023

AMAFOTO: Village Urugwiro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135734/perezida-kagame-yahawe-igikombe-yakira-abitabiriye-trace-awards-amafoto-150-135734.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)