Perezida Kagame yifatanyije na MTN kwizihiza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023, mu muhango wabereye mu Intare Conference Arena wo kwizihiza iyi sabukuru witabiriwe n'abayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu batandukanye, abayobozi n'abakozi ba MTN n'abandi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko imyaka 25 ishize MTN ikorera mu Rwanda ari urugendo rurerure, kandi ari ibyo kwishimira. Yashimye MTN ku bw'iyi sabukuru y'imyaka 25 ishize yaranzwe no kwitanga n'ubufatanye.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko MTN yatangiye gukorera mu Rwanda nyuma y'imyaka ine yari ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko ari amahitamo atari yoroshye gufata yaba kuri MTN ndetse no ku Rwanda.

Avuga ko ari cyo kimwe na Afurika y'Epfo aho MTN ikomoka, kuko nabo bari bari kuzamuka bava mu mateka akomeye ya Apartheid. Ati "Barazamukaga twe tujya hasi'.

Yavuze ko umubano w'ibihugu byombi nyuma y'imyaka ine yari ishize binyuze mu bihe bikomeye wakomejwe no "kuba MTN yaraje gushora imari mu gihugu cyacu."

Ati 'Ni nde wundi wabona ko byoroshye gushora imari hamwe n'igihugu cyari kimaze kuva mu mateka yacu mabi, nk'uko tubizi. Twagize ibyago twembi. Twembi twafashe icyemezo kigoranye kuri MTN cyo gukorana nayo, ndatekereza ko MTN ariyo yafashe icyemezo gikomeye kuri twe cyo gukorana n'u Rwanda.  Nyuma y'imyaka 25 ndatekereza ko dushobora kuvuga ko twishimye…'

Perezida Kagame yavuze ko hari ibigo bitatu byasabaga gukorera mu Rwanda birimo na MTN. Icyo gihe byabaye ngombwa ko Guverinoma ibifataho icyemezo.

Umukuru w'Igihugu avuga ko mu basabaga uburenganzira harimo ikigo cyari gifite telefoni zitajyane n'igihe (Analog system). 

Hari n'ikigo cyari gifitwemo ukuboko n'umunyarwanda wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, amajwi menshi y'abari bagize Guverinoma, basabaga ko uyu munyarwanda yakwemererwa mu rwego rwo kumwitura.

Yavuze ko icyo gihe yari Visi-Perezida, kandi ko yari atuje cyane ategereje umwanzuro wa Guverinoma. Ariko avuga ko yaje kumanika ukuboko, atangaza igitekerezo cye, avuga ko atemeranya n'umwanzuro wari ugiye gufatwa.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko nk'abagize Guverinoma bari bakwiye kwita cyane ku kureba ikoranabuhanga 'rizadukorera neza'. 

Yaravuze ati 'Mwirengagize amateka n'umubano dufitanye na Afurika y'Epfo, ibi ni ikoranabuhanga, hagati y'iri koranabuhanga rishaje n'iri rya vuba, icyo guhitamo kiragaragara."

Yabwiye abagize Guverinoma kwirengagiza iby'uko abahataniye isoko harimo n'umunyarwanda wagize uruhare mu rugamba, ahubwo bakita cyane ku kureba sosiyete y'itumanaho izafasha abanyarwanda mu itumanaho.

Impaka zarakomeje mu Inteko ariko birangira mu 1998 MTN ihawe isoko ryo gukorera mu Rwanda, kuva ubwo ifasha abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yagaragaje ko imyaka 25 ishize MTN ikorera mu Rwanda yaranzwe n'ubwitange no gukora cyane.

Ashima Guverinoma y'u Rwanda yemereye MTN gukorera mu Rwanda nk'umufatanyabikorwa mu rugendo rw'iterambere rihanzwe amasomo.

Imibare igaragaza ko ubu mu Rwanda abakoresha umuyoboro wa MTN bageze kuri 64.6% by'Abanyarwanda bose. Kandi MTN ivuga ko abakoresha serivisi ya Mobile Money bazamutse ku kigero cya 17.2%.

Muri Werurwe 2023, MTN yavuze ko yungutse Miliyari 227 Frw, binyuze mu gucuruza Serivisi n'imigabane. Inyungu yayo mu 2022 yarazamutse igera kuri Miliyari 221.7 Frw, avuye kuri Miliyari 184.9 Frw yungutse mu 2021.

Mu 2022, abafatabuguzi ba MTN biyongereyeho 381.000 bagera kuri miliyoni 6.8 muri rusange. Muri aba bashya, abagera kuri 308.000 bakoresha umuyoboro wa Interineti.

Umuyobozi wa MTN, Mapula Bodibe, yavuze ko ibyo bagezeho ari 'ikimenyetso cy'imirimo n'ubwitange by'abakozi bacu n'inkunga ikomeje gushyirwaho n'inama y'ubuyobozi n'abafatanyabikorwa, ndetse n'ubudahemuka bw'abakiriya bacu.'

MTN ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, kandi umuntu 1 muri 3 akoresha umuyoboro wa MTN.

MTN irayoboye ku isoko ry'itumanaho ngendanwa mu Rwanda no muri Afrika. Guhera mu mwaka wa 1998, yakomeje gushora imari mu kwagura no kunoza imikorere y'umuyoboro wayo ndetse kuri ubu yishimiye kuba ku mwanya wa mbere nk'umuyoboro wa interineti mu Rwanda.

MTN igeza serivise zo ku rwego rwo hejuru abafatabuguzi bayo, zirimo ndetse n'udushya nk'iya MTN Irekure itanga amainite yo guhamagara na bundle za interineti ku muntu.

Iyi sosiyete kandi iri imbere mu gutanga serivise z'imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo ikanazigama.



Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo MTN ikorere mu Rwanda byasabye ibiganiro byahuje abari bagize Guverinoma


Perezida Kagame yavuze ko imyaka 25 ishize MTN ikorera mu Rwanda ibumbatiye inkuru zijyanye n'itangira ryaryo n'ibikorwa bifatika imaze gufashamo abanyarwanda



Perezida Kagame yaganiriye n'Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita


Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yashimye Guverinoma y'u Rwanda ku bw'ubufasha n'ubufatanye bagaragarije MTN


Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya MTN Rwanda, Faustin Mbundu


Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita


Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula [Uri iburyo]


Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa (Ibumoso) 



Abakaraza bakiriye abashyitsi mu murishyo w'ingoma za kinyarwanda












Abarimo Gisele Phanny [Uri hagati], umuyobozi muri MTN Rwanda bitabiriye ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru









KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME MU KWIZIHIZA ISABUKURU Y'IMYAKA 25 YA MTN


Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 ya MTN



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135608/perezida-kagame-yifatanyije-na-mtn-kwizihiza-isabukuru-yimyaka-25-imaze-ikorera-mu-rwanda--135608.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)