Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y'iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023 yabonanye n'abayobozi barangajwe imbere na  Mike Rounds waturutse muri Sena ya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Ron Estes wo muri Kongere y'icyo gihugu, yari agaragiwe kandi n'itsinda ayoboye, baganira ku mubano w'ibihugu byombi ndetse banarebera hamwe n'izindi ngingo zireba Akarere u Rwanda ruherereyemo n'Isi muri rusange.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda nibyo byatangaje ko aba bayobozi bakiriwe na Perezida Kagame, baganira ku gukomeza gushimangira umubano hagati y'u Rwanda na Amerika.

Izi ntumwa za Amerika kandi zakiriwe na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, baganira ku bufatanye n'imikoranire mu by'umutekano hagati y'u Rwanda na Amerika.

Minisitiri Marizamunda yari kumwe n'Umuyobozi ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu bya Gisirikare mu Ngabo z'u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.

U Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika bisanzwe bifitanye umubano mwiza ugaragarira mu bikorwa bitandukanye, ibihugu byombi bikaba byaragize ibirori byo kwishimira uko bibanye tariki 28 Nyakanga 2023 wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika i Capitol.

U Rwanda na Amerika bifitanye kandi amasezerano y'ubufatanye mu kirere yashyizweho umukono mu mpera z'umwaka wa 2022. Aya masezerano agamije gushyigikira ikoreshwa neza ry'ikirere no guhangana n'ibibazo byugarije isi muri iki kinyejana cya 21.

Aya masezerano azwi nka Artemis agamije kugena uburyo ibihugu byo ku isi bikoresha neza ikirere igihe bikora ubushakashatsi mu kirere.

Ni nyuma y'uko kandi Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye kopi z'impapuro zemerera Eric Kneedler guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ukwakira 2023, ku Cyicaro cya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ku Kimihurura.

Eric Kneedler yaje mu Rwanda nyuma y'umwaka agenwe na Perezida Joe Biden ngo asimbure Peter Vrooman wari uhagarariye Amerika mu Rwanda, akoherezwa kuyihagararira muri Mozambique.

Eric Kneedler ageze mu Rwanda nyuma y'igihe ari Chargé d'Affaires w'Agateganyo muri Ambasade ya Amerika muri Kenya, guhera muri Mutarama 2021. Yatangiye inshingano muri Kenya mu 2017 nk'Umujyanama mu bya Politiki.

Mbere yaho yakoze bene izo nshingano muri Ambasade y'i Manila muri Philippines, anaba Umujyanama wungirije mu bya Politiki muri Ambasade y'i Bangkok muri Thailand.

Aheruka gutangaza ko nagera mu Rwanda, azibanda ku ngingo zitandukanye zirimo iby'uburenganzira bwa muntu na demokarasi.

Yavuze kandi ko azibanda ku bijyanye n'ubuzima, ubukungu ndetse n'ubufatanye mu ishoramari, mu kurengera ibidukikije n'imihindagurikire y'ikirere hamwe no kubungabunga amahoro.

The post Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y'iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-paul-kagame-yakiriye-intumwa-zavuye-muri-amerika-nyuma-yiminsi-mike-hakiriwe-uhagarariye-iki-gihugu-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-paul-kagame-yakiriye-intumwa-zavuye-muri-amerika-nyuma-yiminsi-mike-hakiriwe-uhagarariye-iki-gihugu-mu-rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)