Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka 5 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urikiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] gufungwa imyaka 5 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 2, nyuma yo guhamwa n'ibyaha 2; Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gusaba no gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Prince Kid kuva muri Werurwe 2023, yaburanaga mu Bujurire bwatanzwe n'Ubushinjacyaha ku byaha bitatu; bitatu ari byo aregwa gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, yategurwaga na Rwanda Inspiration Backup abereye umuyobozi.

Ni nyuma y'uko tariki ya 2 Ukuboza 2023 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwagize Prince Kid umwere kuri ibi byaha uko ari bitatu.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/prince-kid-yakatiwe-gufungwa-imyaka-5

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)