Producer Chrisy Neat yahishuye icyamutinyuye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi akaba na Producer Chrisy Neat, ubusanzwe yitwa Kanoheli Christmas Ruth, ni umukobwa witinyutse akiyemeza gufatanya iyo myuga yombi mu rwego rwo gutinyura abandi bakobwa bagenzi be. Chrisy Neat wamaze no gushyira hanze indirimbo nshya yasubiyemo yitwa 'Urungano', kuri ubu ni producer muri studio 'Ibisumizi' y'umuraperi ukomeye hano mu Rwanda, Riderman.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda, Producer Chrisy Neat yatangaje ko yabyirutse yiyumvamo umuziki kuko yatangiye kuririmba akiri umwana muto ndetse mu 2016 aza gufata icyemezo cyo kujya kuwiga mu ishuri ry'umuziki ryahoze ku Nyundo.

Chrisy Neat yavuze ko kuririmba no gutunganya indirimbo yabitangiye muri 2020 nyuma yo kuva ku Nyundo muri 2018, atangira atunganya indirimbo ze gusa kuko atari yakabonye aho akorera, ubundi akazibika ukeneye kuzumva akazimwumvisha.

Imwe mu mbogamizi yauye nayo ni uko abantu byabagoye kumva ibyo ashaka gukora, kuri we umwaka wa 2020-2021 wari umwaka ugoye kuko cyari igihe cyo kwigaragaza no gusobanura neza icyo ashoboye.

Yagize ati: 'Namaze igihe gisaga imyaka ibiri ngerageza kumvisha abantu ko n'ibyo mbereka ari njyewe ubikora, iyo niyo yambereye imbogamizi ikomeye. Iyo nza kuba ndi umuhungu, ntekereza ko ntari kumara iyo myaka ntarafatisha. Ariko njyewe namaze igihe nisobanura, nabereka ibyo nakoze bakampakanya kuko ndi umukobwa.'

Nta mvura idahita! Mu mpera za 2021 Chrisy Neat yatangiye kubona abantu bamwumva, hanyuma muri 2022 atangira gukorana na Riderman, ahera ku ndirimbo yitwa 'Inyegamo ya Nyagasani,' nyuma akorana na Alpha Rwirangira indirimbo eshanu ziri kuri album ye nshya yitwa 'Wow,' harimo niyo aheruka gusohora muri uyu mwaka yise 'Victorious.' 

Producer Chrisy kandi niwe wakoze indirimbo nshya ya Yago yitwa 'My Love', mu gihe ari nawe witunganiriza indirimbo ze zose.


Producer Chrisy Neat yishimira intambwe amaze gutera, kandi agashishikariza na bagenzi be babikunda kandi babishoboye gutangira kubikora

Kuri ubu, yishimira ko nibura afite ibikorwa bifatika yereka abantu, nubwo n'ubundi hatabura abamuca intege, bakamusuzugura bumva ko adashoboye bitwaje ko ari igitsina-gore.

Avuga ko impamvu nyamukuru yamuteye kwiga ibijyanye no gutunganya umuziki, ntakomeze ibyo kuririmba gusa nubwo nabyo abifitemo impano kandi yari asanzwe anabikora mbere, ari uko yabonye ko abahanzi b'abanyempano bamaze kuba benshi ku isoko, akumva nta kintu cy'umwihariko afite sosiyete nyarwanda ikeneye.

Yakomeje avuga ko icyo gihe yahise atangira kwiga ibijyanye no gutunganya umuziki cyane ko nta mukobwa yabonaga abikora. Yongeyeho ko atangira kubyiga yumvaga imbogamizi nyinshi abakobwa bahurira na zo muri studio, ariko ntibyamuciye intege ahubwo yakomeje kubyiga afite intego yo kuzabikora nk'umwuga.

Yavuze ko kuba akora uyu mwuga ukunze gukorwa n'ab'igitsina-gabo, yizeye ko hari benshi mu b'igitsina-gore bizagenda bitinyura mu Rwanda hakaboneka abagore n'abakobwa benshi batunganya imiziki.

Chrisy Neat afite indirimbo ze bwite zirimo "Ikibondo" na "Ndakwihaye", mu gihe kandi akunze gusubiramo indirimbo gakondo zirimo, "Urukundo" na "Urungano" zahimbwe na Rugamba Cyprien, n'izindi.

Kuri ubu, Producer Chrisy Neat ni umubyeyi w'abana babiri b'abakobwa. Abajijwe niba yabashyigikira baramutse bakuze bakifuza gukora umwuga nk'uyu, yasubije ko babikunda kandi babishoboye yabashyigikira.

Ati: 'Umwana wanjye abaye abikunda anabishoboye nabimushyigikiramo cyane. Kuko hari igihe umuntu akunda ikintu ariko atagishoboye cyangwa se akaba agishoboye ariko atagikunda. 

Abaye abikunda namureka akabigerageza, ariko nabona atabishoboye nkamufasha kubona ikindi akunda ariko agishoboye. Abifitemo impano, namureka akabikora ahubwo nkanamushyigikira cyane.'


Avuga ko nubwo byari bigoye, yeretse abantu ko abishoboye nubwo urugendo rutararangira cyane ko ari we mugore ukora uyu mwuga wenyine mu Rwanda

Chris Neat yasoje agira inama abakobwa n'abagore bifuza kwinjira muri uyu mwuga, avuga ko ababikunda byaba byiza bababje gushaka ubushobozi bagashaka ibikoresho by'ibanze kandi bakaba bafite ubumenyi ku muziki. Indi nama yabagiriye ni ukumva ko nabo bashoboye bakishakamo imbaraga kuko abiteguye kubaca intege baba ari benshi. 

Yongeyeho ko n'ubwo babaca intege gutem bakwiye gukomeza kwita kucyo bifuza kugeraho, kandi bagakora bashyizeho umwete kuko ari gutunganya umuziki (Music production) ari umwuga utarangwamo ubunebwe. 

Yababwiye kandi ko bakwiye guhaguruka bagatangira ubu, bakiga gukoresha igihe neza kandi bakitegura guhangana n'ibica ntege bazahura nabyo.   

Reba hano indirimbo nshya 'Urungano' ya Chrisy Neat yanitunganirije

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135869/producer-chrisy-neat-yahishuye-icyamutinyuye-uyu-mwuga-anagira-inama-abakobwa-bifuza-kuwuk-135869.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)