Rashid Kalisa ukomeje kubabazwa cyane n'intsinzwi ya Rayon Sports yatangaje umukinnyi abwira amabanga ye hagati ya Rwatubyaye Abdul na Hertier Luvumbu Nzinga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rashid Kalisa ukomeje kubabazwa cyane n'intsinzwi ya Rayon Sports yatangaje umukinnyi abwira amabanga ye hagati ya Rwatubyaye Abdul na Hertier Luvumbu Nzinga

Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kugarukwa cyane kubera guhusha Penalite ndetse agakora n'utundi dukosa mu kibuga ubwo batsindwaga na Al Hilal Benghazi Kalisa Rashid kugeza ubu ntabwo arakira ibyababayeho.

Ni mu kiganiro yagiranye na Radio 1 kuri uyu wa gatatu Kalisa Rashid yavugiyemo ko bikomeje kubagora cyane nyuma yo guhura nibyo batacyekaga mbere yo kwinjira kuri uyu mukino. Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yanatangaje ko umwe mu bakinnyi b'inshuti ye cyane muri Rayon Sports ngo ni Rwatubyaye Abdul.

Benshi bajyaga bamubonana na Hertier Luvumbu Nzinga bakagira ngo niwe bumvikana cyane ariko burya ngo ni inshuti na Rwatubyaye ku buryo baganira byinshi.

Kalisa Rashid kugeza ubu ntabwo arimo gukora imyitozo muri Rayon Sports nyuma y'imvune yagize ubwo yakinaga uyu mukino bakuwemo na Al Hilal Benghazi ariko ngo ku munsi w'ejo kuwa Kane nibwo azatagira gukora imyitozo yoroheje.

 



Source : https://yegob.rw/rashid-kalisa-ukomeje-kubabazwa-cyane-nintsinzwi-ya-rayon-sports-yatangaje-umukinnyi-abwira-amabanga-ye-hagati-ya-rwatubyaye-abdul-na-hertier-luvumbu-nzinga/?utm_source=rss=rss=rashid-kalisa-ukomeje-kubabazwa-cyane-nintsinzwi-ya-rayon-sports-yatangaje-umukinnyi-abwira-amabanga-ye-hagati-ya-rwatubyaye-abdul-na-hertier-luvumbu-nzinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)