Rayon Sports ishobora gusimbuza Zelfani mwene wabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutandukana n'umunya-Tunisia, Yamen Zelfani, Rayon Sports mu batoza itekereza guha akazi harimo na Afahmia Lotfi na we ukomoka muri Tunisia.

Mu ntangiriro z'uku kwezi k'Ukwakira 2023, nibwo Rayon Sports yicaranye na Yamen Zelfani basesa amasezerano bari bafitanye, hari nyuma y'amezi 3 gusa asinyiye iyi kipe.

Rayon Sports yatangiye gutekereza ku musimbura we , hagiye havugwa abatoza batandukanye.

Gusa iyi kipe yambara ubururu n'umweru bivugwa ko yifuza umutoza umenyereye umupira wo muri aka Karere by'umwihariko uwo mu Rwanda.

Byavuzwe ko ishobora kugarura na Haringingo Francis wayitoje akayihesha igikombe cy'Amahoro n'abandi.

Gusa ku ruhande rwa Rayon Sports, amakuru agera ku Kinyamakuru ISIMBI avuga ko yikije cyane ku mutoza Afahmia Lotfi usanzwe utoza Mukura VS.

Uyu mutoza ukomoka muri Tunisia, ubuyobozi bwa Rayon Sports busanga ari we wajyana n'ibyifuzo byabo n'uko bifuza ko ikipe yakina. Gusa nta mwanzuro barafata.

Ubu iyi kipe itozwa na Mohammed Wade ukomoka muri Mauritania usanzwe ari umutoza wungirije.

Lotfi umutoza wa Mukura VS aravugwa muri Rayon Sports
Rayon Sports iheruka gutandukana na Yamen Zelfani



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-ishobora-gusimbuza-zelfani-mwene-wabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)