Rayon Sports izabyibuka! Mvukiyehe Juvenal nyuma yo kwamburwa Kiyovu Sports ntaratuza yongeye kujomba ibikwasi ikipe ya Rayon Sports - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports izabyibuka! Mvukiyehe Juvenal nyuma yo kwamburwa Kiyovu Sports ntaratuza yongeye kujomba ibikwasi ikipe ya Rayon Sports

Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company, Mvukiyehe Juvenal yatangaje amagambo akomeye yongera gukomeretsa ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi irimo kugarukwaho cyane.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Kane, Mvukiyehe Juvenal yatangaje ko ibyo yakoze kuri Kiyovu Sports ntibatabyika n'abakunzi b'iyi kipe ngo ntabwo ikipe ya Rayon Sports izabyibagirwa.

Yagize Ati' Imyaka ibiri n'igice ishize muri Kiyovu Sports, ibyishimo twatanze ku bafana b'iyi kipe abafana ntibatabyibuka abakunzi ba Rayon Sports bazabyibuka.'

Uyu muyobozi uheruka kwamburwa ikipe ya Kiyovu Sports, ibi yabitangaje ari nko kwibutsa abafana b'ikipe ya Rayon Sports ko igihe yamaze afite Kiyovu Sports ntabwo iyi kipe yapfaga kumutsinda uko yishakiye.

 

 



Source : https://yegob.rw/rayon-sports-izabyibuka-mvukiyehe-juvenal-nyuma-yo-kwamburwa-kiyovu-sports-ntaratuza-yongeye-kujomba-ibikwasi-ikipe-ya-rayon-sports/?utm_source=rss=rss=rayon-sports-izabyibuka-mvukiyehe-juvenal-nyuma-yo-kwamburwa-kiyovu-sports-ntaratuza-yongeye-kujomba-ibikwasi-ikipe-ya-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)