Ni ibihembo byaranzwe n'ibyishimo ku bihumbi by'abantu bitabiriye, ibitaramo by'abahanzi nka Diamond, The Ben, Zuchu, Davido, Rema, Yemi Alade, Jux, Mr Eazi n'abandi bakomeje bumvikanishije ko gutaramira mu Rwanda byari inzozi kuri bo.
Ibi birori kandi byaranzwe no gutambuka ku itapi itukura (Red Carpet) kw'ibyamamare mu ngeri zinyuranye, barimo nka Levixone wo muri Uganda, Bwiza, The Ben n'umukunzi we Uwicyeza Pamella, Davido, n'abandi bakomeye.
Ibihembo byari bihataniwe mu byiciro birenga 10, ku buryo byari bigoye kumenya uza kwegukana igikombe muri buri byiciro kugeza ubwo byatangajwe.
Byatanzwe hitawe ku bahanzi bakora umuziki uri mu njyana zitandukanye zirimo Afrobeat, Dancehall, Afro-pop, Mbalax, Amapiano, Zouk, Kizomba, Genge, Coupé Décalé, Bongo Flava, Soukous, Gospel, Rap, Kompa, R&B na Rumba n'abandi.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo watambutse imbona nkubona kuri Televiziyo zikomeye nka Trace Africa, Trace Muziki, Trace Urban n'izindi, kandi byarebwe n'abantu bo mu bihugu bitandukanye birenga 190 byo ku Isi.
Mu bahawe ibihembo muri Trace Awards, harimo umunya-Nigeria, Oluwatosin Oluwole Ajibade [Mr Eazi] wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Leg Over' wahwe igihembo cy'uwaharaniye impanduka (Change Maker Award).
Uretse guhabwa igihembo, uyu munyamuziki yanataramiye abakunzi be bamuherukaga mu gitaramo gikomeye cya Chop Life cyabaye mu 2022.
Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Mr Eazi yashimye ahereye ku Ikipe ya Rayon Sports, avuga ko adafite gushidikanya muri we ko ariyo kipe ya mbere ku Isi.
Yanashimye Guverinoma y'u Rwanda n'abahanzi bagenzi be barimo Bruce Melodie. Ati 'Mbere na mbere ndashaka kubabwira ko Rayon Sports ari ikipe nziza ku Isi. Ndashimira Trace na Guverinoma y'u Rwanda, 2Baba, D'Banj, Bruce Melodie n'abantu bose baharanira impinduka muri hano.'
Muri Kamena 2023, nibwo Sosiyete y'Imikino y'Amahirwe, Choplife, yashinzwe na Mr Eazi yasinyanye amasezerano y'imikoranire na Rayon Sports arimo ko iyi kipe izajya ikina yambaye uyu muterankunga ku kuboko.
Ibi byatumye Mr Eazi aho agiye hose agaragaza Rayon Sports nk'ikipe ya mbere ku Isi. Ku wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2023, mu kiganiro n'itangazamakuru, yaratunguranye aserukana umwambaro wa Rayon Sports, ubundi aganiriza abari bamuteze amatwi ibijyanye n'urugendo rwe rw'umuziki.
Uyu muhanzi asanzwe anafite ukuboko muri sosiyete y'amahirwe izwi nka BetPawa ikorera mu Rwanda. Iyi sosiyete iri mu zateye inkunga Trace Awards.
Mr Eazi afitanye indirimbo n'abarimo umunya-Colombi J Balvin bakoranye indirimbo 'Lento', Major Lazer, umuhanzika wubakiye umuziki kuri Dancehall, Nicki Minaj na K4MO bakoranye indirimbo 'Oh My Gawd'.
Mr Eazi yavuze ko adafite gushidikanya muri we ko Rayon Sports ariyo kipe ikunzwe ku Isi hose
ÂMr Eazi yagaragaje ko amasezerano yagiranye na Rayon Sports yayishimiye, kandi ayitezeho kuzamura urwego rwa Chop Life
ÂMr Eazi yahawe igihembo cy'uwaharaniye impanduka (Change Maker Award), ashima byihariye Trace Awards yazirikanye umuhate we
ÂMu bihe bitandukanye Mr Eazi agenderera u Rwanda, kandi agaragaza ko yanyuzwe n'imbaraga Guverinoma yashyize mu guteza imbere ubuhanzi
ÂKANDA HANO UREBE UBWO MREAZI YAKIRAGA IGIKOMBE
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze itangwa ry'ibihembo bya Trace AwardsÂ
AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com