Rayon Sports yabaye igitambo; ibitego 13: Iby... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi wa 7 wa shampiyona, watangiye tariki 13 Ukwakira 2023, aho ku isaha ya saa 18:00 PM rwari rwambikanye hagati ya APR FC na Mukura Victory Sports. Uyu mukino warangiye APR FC ibonye amanota 3 ku gitego 1-0 bwa Mukura.

Ku wa Gatatu, habaye imikino igera kuri ine, aho Bugesera FC yanganyije Gorilla FC ibitego 2-2, Gasogi United itsindwa n'Amagaju FC igitego 1-0, Sunrise FC itsindirwa iwabo na Etincelles FC igitego kimwe ku busa, naho Kiyovu Sports yisasira Marine FC iyitsinda ibitego 2-1.

Ku cyumweru, As Kigali yatsinzwe na Police FC igitego 1-0, Etoile de L'est itsindwa na Muhazi United igitego kimwe ku busa, naho Musanze FC itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa.

Iyi mikino 8 yabonetsemo ibitego 13, nibura igitego 1.6. Muri ibi bitego 13, ibitego 4 gusa ni byo byabonetse mu gice cya mbere, bivuze ko amakipe yategereje iminota ya nyuma kugira ngo abona ibitego.

Ikipe ya Muhazi United nyuma yo gutsinda Etoile de L'est basangiye ikibuga yahise ibona amanota atatu yayo ya mbere y'imbumbe ihita yuzuza amanota 6.

Sunrise FC niyo kipe yibajijweho cyane nyuma yo gutsindwa na Etincelles FC yari ifite ibibazo byakurikiye mpaga yatewe.  Rayon Sports niyo kipe yabaye igitaramo nyuma yo gutsindwa na Musanze FC igitego hakiri kare, umukino ukarinda urangira hatabayeho kwishyura.

Urutonde rwa shampiyona

Musanze FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 16 APR FC ku mwanya wa kabiri n'amanota 14, Amagaju ku mwanya wa 3 n'amanota 13. Kuva ku mwanya wa 12 amakipe yose arimo Muhazi United, Sunrise FC, Gorilla FC, Marine FC, na Etoile de L'est yose aranganya amanota 6.

Igitego Peter Agblevor yatsinze Rayon Sports, cyahise cyuzuza igitego cya 5 ndetse akomeza kuyobora abafite ibitego byinshi, mu gihe igitego Rukundo Abdoulhiman wa Amagaju FC, yatsinze Gasogi United yahise agira ibitego 4.


Rayon Sports ntabwo umunsi wabahiriye 

APR FC yongeye kwigaranzura Mukura 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135465/rayon-sports-yabaye-igitambo-ibitego-13-ibyaranze-umunsi-wa-7-wa-shampiyona-135465.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)