RDB yagaragaje uko Trace Awards izazamura urw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kageruka yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023 mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri BK Arena, yahuriyemo n'Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez; Umuyobozi Mukuru wa BK Arena, Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RwandAir, Haba Adijah Kamwesiga ndetse n'Umuyobozi w'ikigo Q&A Solutions, Kyle Schofield.

Kageruka avuga ko ushingiye aho umuziki ugeze, abahanzi b'abanyafurika bamaze kugera ku rwego mpuzamahanga, bityo ibyo bakora bitarebwa gusa n'abatuye Afurika, ahubwo byarenze imipaka.

Yasobanuye ko kuba abahanzi nyarwanda nabo bari ku rwego mpuzamahanga atari igitangaza, kuko 'tuzi ko abahanzi bacu barashoboye'.

Kageruka yavuze ko buri uko u Rwanda rugize amahirwe yo kwakira ibikorwa nka Trace Awards n'ibindi, nk'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), bakora uko bashoboye inyungu ikagera ku banyarwanda.

Ati "Amahirwe u Rwanda ruzana buri gihe habaye ibikorwa nk'ibi ngibi cyangwa se ibitaramo nk'ibi tugiramo uruhare mu kuzana mu Rwanda bigomba kugirira  akamaro mbere na mbere abanyarwanda."

Yavuze ko mu ntangiriro yo kwemeza ko ibi bihembo bizatangirwa mu Rwanda, abahanzi nyarwanda baganirijwe harebwa icyo bifuza. Biri mu byatumye Trace Africa ikora uko ishoboye kugirango abanyarwanda bazagaragare mu itangwa ry'ibi bihembo birimo no gushyiraho icyiciro cyihariye ku bahanzi nyarwanda gusa.

Kageruka avuga ko uruganda rw'ubuhanzi rukorana cyane bya hafi n'ubukerarugendo, bigatuma umubare w'abakerarugendo uzamuka. Ati "Ntabwo ubukerarugendo bwakunda habateho ibitaramo bizana abantu batandukanye bavuye mu bihugu bitandukanye." 

Yatanze urugero avuga ko kuba ibihumbi by'abantu mu bihugu bitandukanye byo ku Isi barimo abahanzi barenga 60 bagiye kwitabira Trace Awards baremeje kuzaba bari i Kigali ari 'ibintu by'ingirakamaro' ku gihugu.

Ati "Aho niho ubukerarugendo bwungukira. Iyo abantu baza mu Rwanda [...] Tubonereho n'umwanya wo kugirango dushimire Abanyarwanda ndetse n'abikorera ku giti cyabo, byumwihariko no kubategura ko buri gihe u Rwanda ruzajya rwakira ibi bikorwa mpuzamahanga."

Kageruka yavuze ko abanyarwanda bakwiye guhora biteguye kwakira ibikorwa mpuzamahanga, bitanga inyungu ku byiciro bitandukanye by'ubuzima, yaba afite za hoteli, abahanzi, ibigo by'ubucuruzi, mu ngendo n'abandi.

Yagaragaje ko uruganda rw'inganda ndangamuco mu Rwanda ruzisanga muri ibi bihembo, yaba mu gihe cyo kubitanga, iserukiramuco rizabiherekeza n'ibindi.

Ati "Iki ni ikintu cy'ingirakamaro, abantu bikorera mu nganda ndangamuco bazabasha kubona amahirwe y'ubucuruzi."

Kageruka yavuze ko  iyo u Rwanda rwakiriye inama Mpuzamahanga inyungu ya mbere atari amafaranga, ahubwo kumenya ku rwego rw'Isi ariyo ntambwe baba bashaka gutegura.

Yavuze ati "Kumenyekana ku rwego rw'Isi ko twakira, dufite BK Arena, dufite indege, dufite Abanyarwanda bashoboye ku rwego rw'Isi ko babimenya ni ibintu udashobora kugura amafaranga wabona…Ibyo ni ibintu udashobora kugura ahubwo ubona kubera ko hari ibikorwa wakoze byivugira

Kageruka yasabye Abanyarwanda guhanira iryo shema, kandi bagaharanira ko buri mushoramari wese ahora yifuza kugaruka mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, Trace Africa yasohoye urutonde rwa nyuma rw'abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo bigamije guteza imbere abakorera umuziki muri Afurika mu kurushaho gusakaza ibihangano byabo hifashishijwe inyakiramashusho zitandukanye z'iri Televiziyo.

Ni urutonde rugaragaraho amazina y'abahanzi bakomeye bagiye gutaramira i Kigali ku nshuro  ya mbere , nka Yemi Alade (Nigeria, Mr Eazi (Nigeria), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), DJ Illans (Reunion), Donovan BTS (Mauritius), Emma'a (Gabon);

Fireboy DML (Nigeria), GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Ghetto Kids (Uganda), Goulam (The Comores), Juls (Ghana), Kader Japonais (Algeria), Kalash (Martinique), Krys M (Cameroon), KO (South Africa);

Hari kandi KS Bloom (Ivory Coast), Levixone (Uganda), Locko (Cameroon), MIKL (Réunion), Moses Bliss (Nigeria), Musa Keys (South Africa) Nadia Mukami (Kenya), Olamide (Nigeria), Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Show dem Camp wo muri Nigeria.

Kuri uru rutonde kandi harimo Mr Eazi, umunyamuziki w'inshuti y'u Rwanda wanashoye imari mu bikorwa bitandukanye. Yaherukaga kuririmbira i Kigali mu bitaramo bya Chop Life, kandi azahurira ku rubyiniro n'umuhanzi wo mu Rwanda, Chriss Eazy.

Chriss wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Inana' ari no ku rutonde rw'abahanzi bo mu Rwanda bahatanye muri ibi bihembo aho ahatanye na Bruce Melodie, Ariel Wayz, Bwiza ndetse na Kenny Sol.

Kwinjira mu muhango wo gutanga ibi bihembo bizasaba kwishyura ibihumbi 20 Frw, kandi ibi bihembo bizabera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, ku wa 20 Ukwakira 2023.

Urutonde rwa mbere rw'abahanzi bari batangajwe ruriho Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby (French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kizz Daniel (Nigeria);

Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers (Ghana) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal. 

Umuyobozi mukuru w'ishami ry'ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella yavuze ko abahanzi nyarwanda bakwiye kubyaza amahirwe ibi bihembo


Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez yavuze ko imyaka ibiri yari ishize bakorana na RDB umunsi ku munsi mu gutegura itangwa ry'ibi bihembo


Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RwandAir, Haba Adijah Kamwesiga, yavuze ko biyemeje gukorana Trace Group kubera ko ari ikigo kimaze imyaka myinshi mu guteza imbere abatuye Afurika 

Umuyobozi w'ikigo Q&A Solutions, Kyle Schofield, yagaragaje ko ari iby'igiciro kinini kuba ibihembo bya Trace Awards bigiye gutangirwa mu Rwanda 

Kanda hano urebe amafoto menshi ku myiteguro ya Trace Awards

AMAFOTO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135518/rdb-yagaragaje-uko-trace-awards-izazamura-urwego-rwubukerarugendo-135518.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)