Rema yahishuye ko Kagame ariwe Perezida wa mb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rema wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Calm Down' yabitangaje nyuma y'uko ari mu begukanye ibihembo bakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023.

Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame yakiriye abatsinze muri Trace Awards ndetse n'Umuyobozi wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez.

Rema wegukanye ibikombe bibiri muri Trace Awards, ahawe ijambo, yavuze ko Kagame 'niwe Perezida wa mbere mpuye nawe mu buzima bwanjye'. Ati 'Ni ubwa mbere rwose. Ntabwo ndahura 'yewe' na Perezida wanjye (wa Nigeria).'

Yavuze ko kwakirwa n'Umukuru w'Igihugu ari igisobanuro cy'uburyo (nk'umubyeyi) Perezida Kagame ateza imbere kandi agashyigikira urubyiruko n'ubuhanzi. Ati 'Ntabwo ari Perezida gusa, ni umubyeyi.'

Uyu munyamuziki yavuze ko nubwo akunze gukorera ingendo mu Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nta handi, hari itandukaniro yabonye agereranyije n'u Rwanda.

Rema yumvikanishije ko iyo ageze mu Rwanda aba yiyumva nk'umwana mu rugo, ahantu agera umutima we ukajya mu gitereko.

Atangaje ibi nyuma y'uko yanditse amateka mu bihembo bya Trace Awards akegukanamo ibikombe bibiri. Yanavuze ko azi neza ko mu Rwanda ahafite abakunzi benshi (abafana), kandi azirikana uburyo bamushyigikira mu rugendo rwe rw'umuziki.

Rema agezweho muri iki gihe, ku buryo ubwo yegukanaga igikombe cye cya kabiri, Davido yagiye kumureba aho yari yicaye aramwongorera, ubundi aramuhobera.

Ni umunyamuziki uri guca ibintu mu bihugu bitandukanye, ahanini biturutse ku kuba indirimbo ze zaracengeye mu mitima y'ibihumbi by'abantu ku Isi.

Ni umunyamuziki akaba n'umuraperi.

Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo 'Iron Man', iyi ndirimbo Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yayishyize ku rutonde rw'izo yakunze mu 2019.

Ubu ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Jonzing World, ishami ry'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Mavin Records iri mu zikomeye muri Nigeria.

Rema yavukiye mu Mujyi wa Benin. Mu 2018 yasubiyemo indirimbo 'Gucci Gang' y'umuraperi D'Prince bimuhesha amahirwe yo gufashwa n'uyu muraperi yinjira muri Label ya 'Jonzing World'.

Mu 2019 yasohoye Extended Play (EP) yaciye agahigo ko kuyobora indirimbo zumviswe cyane ku rubuga rwa Apple muri Nigeria. Icyo gihe kandi Label ye yahise imufasha gukora amashusho y'indirimbo 'Dumebi' yitiriye iyi EP ye.

Uyu muhanzi yegukanye ibihembo birimo 'Next Rated', umuhanzi mushya mwiza w'umwaka mu bihabwa abahanzi b'Abanyafurika bizwi nka 'Sound City MVP Awards'.

Rema yahataniye na none ibihembo bya BET Awards mu cyiciro kizwi nka 'Viewers Choice' kimwe n'abahanzi barimo Burna Boy na Wizkid babashije guhanga muri 2020 bakomoka muri Nigeria.

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo 'Soundgasm', 'Spiderman', 'American Love', 'Ginger Me', 'Peace of mind' n'izindi.

Bamwe mu begukanye ibikombe muri Trace Awards:

1.Davido yegukanye igihembo cya 'Best Male Artist' ndetse n'icya "Best Global Africa Artist'' abicyesha indirimbo 'Unavailable' yahuriyemo na Musa Keys.

2.Rema yegukanye igihembo cya "Best Global Africa Artist'' n'icya " Song of the year" abikesheje 'Calm Down'.

3. Bruce Melodie yahembwe nk'Umuhanzi Mwiza w'Umwaka mu Rwanda (Best Artist-Rwanda).

4. Mr Eazi, yahawe igihembo cyiswe "Change Maker Award".

5. 2 Face Idibia '2Baba' yashimiwe nk'umuhanzi w'ibihe byose.

6. Fally Ipupa (DRC) yahawe igihembo cya "Best Live".

7. Ludmilla yahawe igihembo cya "Best Artist -Brazil''.

8. Robot Boii (South Africa) yahembwe nk'Umubyinnyi Mwiza.

9. Lisandro Cuxi (Cape Verde) yegukanye igikombe cya 'Best Artist Africa â€" Lusophone'.

10. Roselyne Layo (Ivory Coast) yegukanye Igihembo cy'Umuhanzi Mushya w'Umwaka (Best New Artist).

11. Unavailable' ya Davido na Musa Keys yahembwe nk'Indirimbo Nziza yahuje abahanzi "Best Collaboration."

12. Nomcebo Zikode uzwi mu ndirimbo "Jerusalema" yahawe igikombe cya "Best Global Africa Artist''.

13. Asake (Nigeria) yahembwe nk'Umuhanzi Mwiza mu bihugu bivuga Icyongereza muri Afurika "Best Artist Africa - Anglophone".

14. Rutshelle Guillaume (Haiti) yahawe igikombe cya Caraïbes "Best Artist - The Caribbean".

15. Goulam wo mu Birwa bya Comores yegukanye igikombe cya "Best Artist -Indian Ocean"


Rema yabwiye Kagame ko ariwe Mukuru w'Igihugu wa mbere bahuye


Rema yashimye Perezida Kagame ku bwo gushyigikira ubuhanzi n'urubyiruko


Rema yavuze ko azirikana uruhare rw'abafana afite mu Rwanda mu kuzamuka kwe mu muziki


Nomcebo wo muri Afurika y'Epfo yaririmbye indirimbo ye yamamaye yise 'Jerusalema' imbere ya Perezida Kagame



REBA HANO ABAHANZI BEGUKANYE IBIKOMBE MURI TRACE AWARDS

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135718/rema-yahishuye-ko-kagame-ariwe-perezida-wa-mbere-bahuye-video-135718.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)