Nyuma y'inkuru zitandukanye zimaze iminsi zivugwa kuma radios no mbuga nkoranyambaga zivugwa cyane n'abanyamakuru bo mu gice cya siporo bagaragaza ko Abana bitwa IRANZI CEDRIC na MUBERWA JOSHUA ko barenganyijwe ntibatoranywe kandi bafite imyaka ibemerera kujya mu bagomba kujya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w'amaguru rya Bayern Munich.
Urwego rw'Ubugenzacyaha rukimara kumenya aya makuru, rwatagije iperereza. Iperereza ryarakozwe rigaragaza ibi bikurikira:
A. Iperereza ryagaragaje ko bamwe mu bana babujijwe kujya kurutonde rwabagomba kujya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w'amaguru rya Bayern Munich ari uko bari barengeje imyaka isabwa.
Urugero:
IRANZI CEDRIC irangamimerere igaragaza ko yavutse 2009 ariko yatanze ibyangobwa bigaragaza ko yavutse 2011.
MUBERWA JOSHUA irangamimerere igaragaza ko yavutse 2007Â ariko yatanze ibyangobwa bigaragaza ko yavutse 2011.
B. Iperereza ryagaragaje ko umugabo witwa LEON NISUNZUMUREMYI Umutoza wa Cedric na Joshua afatanyije na KARORERO ARSTIDE Data Manager mu Murenge wa Kinyinya bafatanyije guhindura imyirondoro ya IRANZI CEDRIC na MUBERWA JOSHUA aho babahaye ibyangobwa ko bavutse 2011kugira ngo babashe kuzuza ibyasabwaga ngo bemererwe kujya ku rutonde rwabazajya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w'amaguru rya Bayern Munich.
C. Iperereza na none ryagaragaje ko kugirango KARORERO ARSTIDE abashe guhindura irangamimerere ya Cedric na Joshua yahawe indonke y'ibihumbi 35,000 Frw.
D. Iperereza kandi ryagaragaje kandi ko IRANZI CEDRIC atari imfubyi ku babyeyi bombi nkuko byatangajwe, ahubwo ko afite Se umubyara, witwa MUNYANSANGA BOSCO nawe ukurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutanga indonke. Akaba akurikiranywe adafunze.
E. Ikindi iperereza ryagaragaje nuko LEON NISUNZUMUREMYI Umutoza wa Cedric na Joshua ariwe wasabye Umunyamakuru DUKUZE Jado go akwirakwize iyo nkuru mu bitangazamakuru bitandukanye agaragaza ko FERWAFA YAKOREYE BARIYA ABANA UBUGOME. Ngo ibi bikaba byari bigamije gushyira igitutu kuri FERWAFA na Minisiteri ya SIPORO ngo kugirango bisubireho.
IBYAHA BAKURIKIRANYWEHO
1. KWAKIRA CYANGWA GUTANGA INDONKE gihanwa n'ingingo ya 4 y'itegeko N° 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Igihano: Igifungo kiri hagati itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.
2. GUHIMBA, GUHINDURA INYANDIKO CYANGWA GUKORESHA INYANDIKO MPIMBANO gihanwa n'ingingo ya 276 y 'itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange
Igihano: Igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo guhimba byakozwe n'umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'undi ushinzwe umurimo w'igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
3. GUHINDURA AMAKURU YO MURI MUDASOBWA CYANGWA URUSOBE RWA MUDASOBWA UTABYEMEREWE gihanwa n'ingingo ya 18 y' itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Igihano: Igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubushinjacyaha, Dr Murangira B Thierry yasine asaba abantu kwirinda kwishora mu byaba bya ruswa.
Yagize ati' RIB irasaba abantu kwirinda kwishora mu byaha bya ruswa, iby'inyandiko mpimbano n'ibindi byose bagamije kubona ibyo batemerewe n'amategeko. Irasaba kandi Abanyamakuru bamwe kujya babanza gushishoza ndetse bakabanza gukora icukumbura mbere yo gutangaza amakuru nkaya asiga icyasha ibigo bitandukanye, ubuyobozi ndetse n'abantu ku giti cyabo.'
Aha yatanze urugero rwo muri iyi case ya ya IRANZI CEDRIC na MUBERWA JOSHUA umutwe w'inkuru yashyizwe kuri youtube channel ya AYANONE igira iti 'N'UYUMVA URARIRA: UBUGOME BUKORWA NA FERWAFA, BUKORERWA ABANA |MURUKIKO BYOSE BARABIVUZE NI AGAHINDA'. Mbere yo gutangaza ibi bakagombye kuba barabanje gukora icukumbura bakabaza inzego bireba. Ahubwo usanga batwawe n'amarangamutima ko hari uwarenganyijwe birengagije ko inyuma hari ibyaha byakozwe.
Indi nama RIB igira abo bireba nuko abaturage bamaze kumenya imbaraga z'itangazamakuru, haba za radio na television n'izindi mbugankoranyambaga, bityo abakoresha ubwo buryo bwo gutangaza amakuru bajye babanza bashishoze birinde kugwa mu mutego w'abashaka gukoresha za mbaraga ngo bumvikanishe ko barenganye kandi binyuranye n'ukuri kw'ibyabaye.
RIB irihanangiriza abantu bumva ko bakora amanyanga muri sport zitandukanye. Bari bakwiriye kubona ko ibintu byahindutse bakabivamo bakareka sport ikaba sport abantu bakaryoherwa nayo, bakareka kuyikoreramo ibyaha bitandukanye.
Ngirango abantu bari bakwiye gusobanukirwa ko guhindurira umukinnyi imyaka kugira ngo yuzuze ibisabwa ajye mu ikipe runaka ari icyaha gihanwa n'amategeko, kandi icyo cyaha akenshi usanga giherekejwe n'ibindi.
Sport nk'izindi sector zose, RIB ntizadohoka kugumya guhangayo ijisho irwanya ibyaha bishobora gukorerwamo. Irasaba kandi abantu kujya batanga amakuru igihe cyose babonye ibikorwa bidahwitse cyangwa se bigize ibyaha.
Iperereza kandi rirakomeje, kugira hacukumburwe niba hari abandi bantu babigizemo uruhare cyangwa bakoze ibyaha nk'ibi.
Kuri ubu , LEON NISUNZUMUREMYI Umutoza wa Cedric na Joshua afatanyije na KARORERO ARSTIDE Data Manager mu Murenge wa Kinyinya, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.
The post RIB yataye muri yombi abakekwaho guhindura ibyangombwa by'abana bahataniraga kujya mu irerero rya Bayern Munich ryo mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.