RIB yemeje itabwa muri yombi ry'abibiye telef... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Murangira B. Thierry, umuvugizi wa RIB aganira na inyaRwanda.com yagize ati: "Yatanze ikirego, iperereza riri gukorwa ku bantu benshi batandukanye! Gusa ariko kuri ubu nta bintu byinshi natangaza".

Kugeza kuri ubu, RIB iracyakomeje iperereza ku bantu bose bakekwaho kwiba telephone ya Ben, cyane ko inafite agaciro kanini kuko iri mu bwoko bwa iPhone 14.

Nk'uko amakuru agera ku inyaRwanda.com abivuga, Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer,  ni umwe mu bakekwaho kwiba iyi telefone ya The Ben, ndetse kuri ubu akaba yamaze no gutabwa muri yombi kuri station ya RIB Kimihurura tariki ya 5 Ukwakira 2023.

The Ben akimara kuburira telefone ye i Burundi, yahisemo kuvuga ko yayibonye (ariko abeshya) kugira ngo abafana be bagabanye umujinya bari bafitiye Abarundi, gusa we mu by'ukuri yari yamaze gutanga ikirego cye. 

Iki gihe abantu bari mu rujijo, bamwe bavuga ko yayibonye, abandi bakavuga ko yayibuze burundu akagura indi, gusa The Ben we yagaragaje ko yayibonye, mu buryo bwo guturisha abafana.

Telefone ya The Ben yabuze kuwa 30 Nzeri 2023, mu ijoro ryo guhura no gusangira n'abakunzi be i Burundi. Uwahaye amakuru inyaRwanda avuga ko ubwo The Ben yahagurukaga ajya gusuhuza abantu, X-Dealer nawe yagaragaye yicaye aho The Ben yari yicaye.

Bukeye kandi, uyu ukekwa yahise ava i Burundi vuba vuba atanitabiriye igitaramo nyamukuru. Mu gusobanura impamvu yavuye i Burundi shishi itabona, avuga ko yari yaharambiwe yikumburiye mu Rwanda.

Bivugwa hari umuntu wari watumye X-Dealer iyo telefone ya The Ben, ndetse ngo akaba yari yanamwemereye Miliyoni 3 Frw, ndetse uwamutumye hakaba harimo amasezerano n'amashusho yashakagamo.

Telefone ya The Ben yabuze ku munsi wo gusangira n'abakunzi be


Ubwitabire kuri uwo munsi bwari hejuru cyane




The Ben yari kumwe n'umugore we Pamella Uwicyeza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135156/rib-yemeje-itabwa-muri-yombi-ryabibiye-telefoni-ya-the-ben-i-bujumbura-135156.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)