RIP Clement! Umugabo yafashe icyemezo cy'ububwa nyuma yo kunanirwa umugore we yabyaje abana batanu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIP Clement! Umugabo yafashe icyemezo cy'ububwa nyuma yo kunanirwa umugore we yabyaje abana batanu.

Mbarubukeye Clément w'imyaka 43, wo mu Karere ka Karongi, yasanzwe mu mugozi yapfuye bigakekwa ko yiyahuye kubera amakimbirane ashingiye ku mutungo yari afitanye n'uwo bashakanye.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyabikati, Akagari ka Ruhinga, Umurenge wa Gitesi, mu Karere ka Karongi.

Uyu mugabo ku wa Gatandatu, tariki 7 Ukwakira 2023, yabyutse saa Cyenda z'ijoro, ajya ahantu bari bafite inzu ku isambu, ari naho bamusanze yiyahuriye akoresheje ikiziriko.

Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko umugore we yari yaramwambuye ijambo ku mikoreshereze y'umutungo w'urugo ndetse ko hari igihe byajyaga bimurenga, akava mu rugo ahunze ibyo bibazo akazongera akagaruka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Ruhinga, Mbarubukeye Jean Damascène, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kumenya aya makuru bitabaje inzego z'umutekano n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.

Ati 'Amakuru twari dufite ni uko urwo rugo hari igihe babanaga mu makimbirane. Hari igihe cyageraga umugabo yabona bitameze neza akajya gutembera akazagaruka, ariko akagenda nyine bitewe n'amakimbirane ashingiye ku mutungo yari afitanye n'umugore'.

Yasabye abaturage ko uwajya agira ibibazo yajya yegera ubuyobozi bukamufasha aho kugira ngo afate icyemezo cyo kwiyambura ubuzima kuko nta cyiza cyabyo.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushingurwa.

Mbarubukeye yasize umugore n'abana batanu, barimo umusore mukuru wujuje inzu ugiye gushinga urugo.



Source : https://yegob.rw/rip-clement-umugabo-yafashe-icyemezo-cyububwa-nyuma-yo-kunanirwa-umugore-we-yabyaje-abana-batanu/?utm_source=rss=rss=rip-clement-umugabo-yafashe-icyemezo-cyububwa-nyuma-yo-kunanirwa-umugore-we-yabyaje-abana-batanu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)