RIP Elisha! Nyuma y'umwana wiyahuye yiganye Mitsutsu, undi mwana yiyahuye nyuma yo kubibona muri filime.
Umunyeshuri witwa Elisha Godson w'imyaka 12 wigaga mu wagatandu w'amashuri abanza, yitabye Imana yimanitse mu ishuka ubwo yiganaga umukinyi wa filme
Ahagana saa kumi nebyeri za mu gitondo tariki ya 30 Nzeri 2023, uyu munyeshuri yahengereye nyirakuru ndetse n'abavandimwe be bari bakiryamye maze afata ishyuka ayimanika mu giti cyo kurusenge hejuru ahita yiyahura.
Amakuru yatanzwe na Nyirakuru yavuze ko uwo mwuzukuru we yarasanzwe akunda kureba Filme zo kwiyahura.
Ati' uyu mwana yakundaga kureba filme zo kwiyahura hanyuma akambwira ko umuntu ashobora kwimanika kandi ntapfe akavamo ari muzima nkakuriya muri filme bigenda'
Uyu nyirakuru yigeze kumubwira ko biriya bitabaho ahubwo ari imikino, anamubwira urugero rw'undi mwana baturanye nawe wapfuye yimanitse yigana abo bakina filme bimanika, hanyuma uwo musore amubwira ko uriya muturanyi kuba yarapfuye ari ibyago yagize naho ubundi umuntu arimanika akavamo ari muzima.
Aya makuru kandi yamejwe numuyobozi wa Polisi w'ungirije muri Kilimanjaro witwa Yahaya Mdogo, wavuze ko iperereza ryibanze ryerekanye ko Erisha Godson yitabye Imana yimanitse nyuma yo kwigana filme zabantu bakina biyahura.