RIP Manirakoze Fidel: Umusore w'imyaka 19 bamwohereje kuvoma ageze ku ivomero ahasiga ubuzima - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 19 wo mu Karere ka Musanze wasanzwe mu kidendezi cy'amazi nk'uko byemejwe n'Umuvugizi wa Polisi y'igihugu mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza.

Umurambo wa Manirakoze Fidel wasanzwe mu kidendezi cy'amazi giherereye mu Mudugudu wa Mudende, Akagari ka Kibuguzo mu Murenge wa Shingiro.

Nyina wa nyakwigendera yamwohereje kuvoma ahagana saa 18h00 z'umugoroba nyuma aramutegereza araheba, niko guhuruza avuga ko yabuze umwana.

Hiyambajwe inzego z'umutekano n'abaturage bahize batangira igikorwa cyo gushakisha uyu musore wari wabuze.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yagize ati ' Aho byageze saa munani z'ijoro aba abonetse mu kidendezi cy'amazi hafi y'umugezi wa Susa.'

SP Mwiseneza yatangaje ko hakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Manirakoze.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa



Source : https://yegob.rw/rip-manirakoze-fidel-umusore-wimyaka-19-bamwohereje-kuvoma-ageze-ku-ivomero-ahasiga-ubuzima/?utm_source=rss=rss=rip-manirakoze-fidel-umusore-wimyaka-19-bamwohereje-kuvoma-ageze-ku-ivomero-ahasiga-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)