Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 5 Ukwakira 2023 mu rukerera ahagana saa Kumi za mugitondo nibwo hamenyekanye amakuru y'impanuka ya moto yari ihetse abapolisi babiri.
Abo bapolisi baje ku gonga imodoka yari iparitse ku ruhande rw'umuhanda maze bahasiga ubuzima gusa nubwo byagenze gutyo ntago haremezwa niba Koko urwo rupfu rwatewe no kugonga iyo modoka gusa.
Gusa andi makuru ahari n'uko iyo modoka yari iparitse ku ruhande rw'umuhanda atari iyo mpanuka yonyine ihabere kuko hari n'umunyonzi wagonze iyo modoka arakomereka bikomeye cyane.
Umuvugizi wa police mu ntara y'amajyepfo avuga ko nubwo bagonze imodoka iperereza rigikomeje kuko iyo modoka yo ntakosa ifite kuko yari iparitse ku ruhande rw'umuhanda.
Amazina y'abo bapolisi bitabye Imana harimo uwitwa Piece Mushabe Fred ndetse ndetse na mugenzi we Ngaboyimana Jean Flex imirambo yabo ikaba yahise ijyanwa ku bitaro bya Kabgayi.
Ese mbabaze ubu umutwe w'inkuru nibyanditsemo bihuriye he kweli?
ReplyDeleteMujye muba abanyamwuga kabisa