Rirarema! Shalom Choir bakoze mu nganzo nyuma... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shalom choir yasangije abakunzi bayo n'abakunda umuziki wa Gospel muri rusange, amashusho y'indirimbo yabo bise "Rirarema". Ni indirimbo iri kuri Album yabo ya gatatu yitwa "Uravuga Bikaba". Ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abari guca mu bihe by'inzitane binyuranye, ikabibutsa ko "Ijambo ry'Imana rirarema". Â 

Aba baririmbyi b'i Nyarugenge baterura bagira bati "Ijambo ry'Imana rirema ibitariho bikabaho. Mu kimbo cy'umwijima ribasha kurema umucyo, mu kimbo cyo kwicwa n'inzara ribasha gutanga ibyo kurya, mu kimbo cyo kubura urubyaro, iyo Mana iradufasha tugaheka, niyo yakuye abisirayeli muri Egiputa, iyo Mana yacu ibambutsa inyanja;

Niyo yabahaye manu bari mu butayu, bararya barahaga. Yakoresheje ijambo ryayo gusa, irema manu mu butayu ntibicwa n'inzara, yaciye inzira mu nyanja itukuru, abisirayeli bahaca bemye. Iryo jambo ni ryo ridutsindishiriza, iyo tunaniwe ni ryo ridutsindishiriza, twemera ko ari ryo rizatujyana no muri bwa bwami".

Umuyobozi Wungirije wa Shalom Choir, Jean Luc Rukundo, yabwiye inyaRwanda ko bakoze iyi ndirimbo bagamije kubwira abantu ko Imana ijambo ry'Imana rirema ibitariho bikabaho. Ati "Ni ryo ridutsindishiriza iyo tunaniwe. Mu ijambo tubaho mu buryo bw'Umwuka n'umubiri kuko rivuga ko yatanze manu mu butayu butagira amazi".

Shalom choir iherutse guhamya ko ariyo korali ya mbere muri ADEPR magingo aya nyuma yo kwandika amateka atazibagirana aho yakoze igitaramo na n'ubu kikirahirwa. Ni igitaramo cyasoje iserukiramuco Shalom Gospel Festival rizajya riba buri mwaka.

Cyabereye mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena kuwa 17 Nzeri 2023, cyitabirwa n'abarenga ibihumbi 10 barimo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye. Iki gitaramo cyasize inkuru kuko BK Arena yarakubise iruzura, abarenga 1000 basubirayo babuze imyamya kandi kibonekamo iminyago y'abarenga 90 bakiriye agakiza. 

Shalom choir yamamaye mu ndirimbo "Uravuga Bikaba", "Nyabihanga" n'izindi, yakoze iki gitaramo mu kwizihiza imyaka 40 imaze ifasha abantu kwegerana n'Imana. Kuri uwo munsi yanatangije igikorwa cy'ubugiraneza yise 'Shalom Charity' mu gufasha abatishoboye mu bihe bitandukanye.

Umuyobozi Wungirije wa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc, yavuze ko 'nyuma yo kubwira abantu agakiza tugomba no kububaka mu buryo bw'ubuzima. Yavuze ko iki gikorwa bazajya bagikora gatatu mu gihembwe, kandi buri wese ashobora kunyuza ubufasha bwe kuri 182#8#1#717599#.

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "RIRAREMA" YA SHALOM CHOIR


Igitaramo cya Shalom choir cyaciye agahigo mu muziki wa Gospel


Shalom choir yabwiye abatuye isi ko Ijambo ry'Imana rirema ibitari biriho bikabaho



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135347/rirarema-shalom-choir-bakoze-mu-nganzo-nyuma-yo-kwandika-amateka-bakuzuza-bk-arena-video-135347.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)