RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n'andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyihebe byo muri RNC birakihishahisha inyuma y' udutangazo two kuyobya uburari, 'al qaeda' yabo yasenyutse kera. Biyigendekeye nka MDR-Parmehutu, MRND, CDR n'andi mashyaka atwibutsa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.

Abo ku ruhande rwa shefu w'ibyihebe Kayumba Nyamwasa, n'abo kwa muramu we bahanganye, Frank Ntwari, barasimburana mu gusohora udutangazo tutagira epfo na ruguru, ngo babeshye abakiri mu buyobe ko umutwe wabo ukiriho. Byahe byo kajya ko RNC yasenyutse keraaaaa.

Yego isenyuka ry'umutwe w'iterabwoba biraramira ibyo wari utarahitana, ariko se guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, uretse kwikura mu isoni, biratwibagiza ubuzima bw'inzirakarengane zahitanywe cyangwa zakomerekejwe na grenades RNC yateye ahantu hanyuranye muri Kigali? Biragarura se amagara y'abantu ibyo byihebe byashoye mu mashyamba ya Kongo bagatikirirayo, abandi bagafatwa mpiri, ngo bararwanya uRwanda, Igihugu cyababyaye?

Gutukana se hagati y'izo ntati, biragarura amamiliyoni y'imisanzu impunzi zahaye abo besikoro ngo bagiye guhirika ubutegetsi mu Rwanda?

Yego iby'abapfu biribwa n'abapfumu, ariko uburiganya ni icyaha gihanwa n'amategeko.

Ayo matangazo ya hato na hato yandavuzanya se, arafasha iki abashutswe bakiteranya n'Igihugu, bakagiharrabika, bakakigambanira, none ikiryabarezi kikaba kibasenyukiyeho bakibwerabwera ishyanga? Micombero, Musonera, JPaul Kazungu, umumotsi Serge Ndayizeye, Robert Mukombozi, Patrick Benerugaba n'abandi mwiyahuye mu bugambanyi mukiri bato, murazibandwa muzerekeza he ko Nyamwasa yabangirije ejo hazaza?!

Ibibaye kuri RNC ntawe bitunguye ku bari basanzwe nazi neza ubutekamutwe bwa Nyamwasa n'ibindi bigarasha bigenzi bye. Uburyo bavuye mu Rwanda bahakoze ibyaha biremereye, gusebanya gusa bitagira umurongo wa Politiki, n'ubundi buswa bukabije, byerekanaga ko ari ikibazo cy'igihe gusa, imbwa zikabirwaniramo. Nta gihe Rushyashya itabibabwiye, none iryavuzwe riratashye

Kayumba Nyamwasa arinze arunduka akibeshya ko RNC izafata u Rwanda ngo kuko azi ibanga RPF yakoresheje!
Ariko koko mu kinyejana tugezemo hari abagikurikira akarimi gusa katagira igikorwa na busa?

Icyo Kayumba yahishe izo mpumyi, ni uko RPF yari ifite impamvu yumvikana yo gushoza urugamba, ikagira n'ubushobozi bwo kuritsinda.

N'ikimenyimenyi yarwanye na Leta ya Habyarimana ishyigikiwe n'amahanga, ariko Inkotanyi ziyikubita inshuro kubera kurwanira ukuri. Ntiwashyira imbere inda n'ikinyoma nka RNC ngo uzatsinde intambara.

Icya kabiri, RPF yari ifite abayobozi n'abanyamuryango b'inyangamugayo, badafite ubusembqa na mba. Nyamara muri RNC, kuva kuri Nyamwasa kugeza ku muyoboke wo hasi, utari umujura ni umujenosideri. Kari agatsiko k'imfube n'ibisahiranda, kugeza n'ubwo kajya gushakira amaboko ku bicanyi ba FDLR bahekuye uRwanda.

Icya gatatu, abasirikari ba RPF baranzwe no gukunda u Rwanda, ubutwari, ubuhanga no gusenyera umugozi umwe, byose bishingiye kuri disipuline ntagereranywa. Aba RNC(P5) ni abanywarumogi biyahura mu kanwa k'intare, impehe zitagira kiyobora.
Ubuhamya bw'abafatiwe ku rugamba, bwerekanye ubugome bwa Kayumba Nyamwasa, wuririye ku bujiji bw'abiyitaga abarwanyi, akabashora mu ntambara abizi neza ko batabasha kurwana. Inkuru yabarwa n'inkongoro zijuse imirambo y'abo bana b'uRwanda. Yabarwa n'abavandimwe ba Ben Rutabana, Kayumba Nyamwasa na Ntwari Frank bashutse akagwa igihugu igicuri.

Icya kane, RPF yarwanaga na Leta ya Habyarimana yari irambiranye kubera kujujubya Abanyarwanda: Irondamoko, irondakarere, umurengwe wa bamwe abandi bicira isazi mu jisho, ruswa yari yarabaye umuco, ubuswa mu mitegekere y'Igihugu, n'andi marorerwa yahaga RPF uburenganzira n'ishingiro byo kuyirwamya.

Uretse gutuka inka ngo dore igicebe cyayo, no gukomeza kwisarurira iby'injiji, mu by'ukuri RNC yo yavuga ko yaregaga iki ubuyobozi bw'uRwanda, niba Abanyarwanda ubwabo ari abahamya b'intambwe yatewe mu nzego zose, kandi idasubira inyuma?

Ese RNC itunzwe n'ibisabano n'ibisahurano, yumvaga koko yahirika ubutegetsi bwiyubatse, bufitiwe icyizere n'umuntu wese ishyira mu gaciro?

Ko u Rwanda rushishikariza buri wese kuva mu buhunzi, nk'abayoboke ba RNC, cyane cyane rubanda rugufi, mwumva muzaba ingwate z'ibisambo n'abicanyi kugeza ryari? Niba hari n'ibyo mwikeka, aho gukomeza kwangarana akarago n' urubyaro, kuki mudataha ko ubutabera bumaze kujya mu buryo?

Murishinga Nyamwasa uzi amahano yakoze mu Rwanda, unafite ibimutungira mu buhunzi kubera imisanzu mwamuhundagajeho, mukagirango musangiye gupfa no gukira?Ibyo ni ubuyobe bwiyongera ku bundi.

Umutwe wa politiki uzaramba uwubwirwa n'umushinga ufatika wo kubaka igihugu.Uwo uwurebera ku bawugize, ibikerezo byabo, amateka yabo, ukuri, ubutwari n'ubunyangamugayo bibaranga. Naho ubucabiranya nk'ubw'ibigarasha, guhubuka no guhutera mu binyoma, ni nka wa mugezi w'isuri wisiba.

Ibibaye muri RNC nibibere isomo n'abandi biyita 'opozisiyo nyarwanda', birirwa baryana nka za senene zimaranira mu icupa mbere yo kugera ku ipanu zigiye gukarangirwaho. Abishinga Ingabire Victoire na FDU-INKINGI ye, abo kwa Nahimana Tomasi, Tawujeni Rudasingwa, David Himbara n'izindi mburamumaro, hari muzaririmba'urwo mbonye', ibitereko byasheshwe.

The post RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n'andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rnc-irarimbutse-nka-za-mdr-mrnd-na-cdr-nandi-mashyaka-atwibutsa-amateka-mabi-yaranze-uru-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rnc-irarimbutse-nka-za-mdr-mrnd-na-cdr-nandi-mashyaka-atwibutsa-amateka-mabi-yaranze-uru-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)