Ruboneka Bosco yavuze akamaro k'abanyamahanga muri APR FC n'uko abona umutoza Thierry Froger #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ruboneka ukina mu kibuga hagati muri APR FC, yavuze ko kuba iyi kipe yarasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga byafashije n'abakinnyi b'Abanyarwanda bayisigayemo kuzamura urwego.

APR FC yari imaze imyaka 10 ikinisha Abanyarwanda gusa, umwaka w'imikino wa 2023-24 yahisemo gusubira kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, nyuma yo kubona ko Abanyarwanda badatanga umusaruro bifuza.

Abanyamahanga 8 iyi kipe yaguze buri wese abasesengura uko ashaka, hari ababona ko atari bo yari kugura, abandi bakabona ko hari icyo Abanyarwanda bari muri iyi kipe bazabigiraho.

Ruboneka Bosco yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko abakinnyi baguzwe ari abahanga bafite ubunararibonye rero babibazaniye bikaba birimo kubafasha.

Ati "hari ikintu kinini bari kudufasha twe nk'Abanyarwanda, yaba ari mu mutwe yaba ari mu kibuga hari ikintu kinini barimo kugenda badufasha, bagiye bafite impano zitandukanye, ubunararibonye butandukanye rero barabiduhaye tubihuriza hamwe nibyo birimo kudufasha."

Agaruka ku mutoza Umufaransa utoza iyi kipe, Thierry Froger bamwe bashidikanya imitoreze ye bitewe n'uko akinisha ikipe, yavuze ko ari umutoza mwiza ari ikibazo cy'igihe abantu bazabyibonera.

Ati "ni umutoza mwiza ni uko abafana bashaka iby'ako kanya kandi ni byo, ariko mu gihe kizaza bazabona ko ari umutoza mwiza kuko ni umutoza mwiza. "

APR FC ubu ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 14 ikaba ifite umukino w'ikirarane, Musanze FC ya mbere ifite amanota 16.

Ruboneka Bosco abona hari impinduka abanyamahanga bazanye muri APR FC
Abanyamahanga APR FC yazanye hari icyo abanyarwanda babigiraho
Thierry Froger ngo ni umutoza mwiza ni ikibazo cy'igihe gusa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ruboneka-bosco-yavuze-akamaro-k-abanyamahanga-muri-apr-fc-n-uko-abona-umutoza-thierry-froger

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)