Ruboneka Bosco yavuze icyatumye batangira shampiyona nabi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ruboneka Bosco ukina mu kibuga hagati muri APR FC, avuga ko kuvamo mu mikino Nyafurika na shampiyona ikomeye ari kimwe mu byabakomye mu nkokora bituma batangira shampiyona nabi ariko bakaba barimo kugenda babizamo neza.

Uwavuga ko APR FC yaba yatangiye shampiyona nabi ntiyaba abenshye kuko yagiye itakaza imikino imwe n'imwe bitari ngombwa.

Nyuma yo gutsinda bigoranye Mukura VS ku munota wa nyuma mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona waraye urangiye ari 1-0 cya Victor Mbaoma, Ruboneka yabwiye ISIMBI ko ikintu cyabagoye muri uyu mukino ari uko iyi kipe yo mu Magepfo yakiniraga inyuma cyane.

Ati "nta kintu cyatugoye ni uko twaje twishyizemo gutsinda, twashyizemo imbaraga ni uko Mukura VS yakiniraga inyuma cyane niyo mpamvu kuyimeneramo byatugoye."

Ku kijyanye no kuba baratangiye shampiyona nabi, yavuze ko no kuba barasezerewe mu mikino Nyafurika byabigizemo uruhare hakiyongeraho no kuba shampiyona ikomeye.

Ati "ntabwo ari ukutugora ni shampiyona ikomeye, ni shampiyona ikomeye, urebye urugendo twagize rwo muri Champions League urumva mu kuvayo gutyo hari ibitaragenze neza, ariko turimo kugenda tugaruka ariko na shampiyona irakomeye."

APR FC mu mikino 6 ya shampiyona shampiyona yatsinzemo 4 inganya ibiri ya Marines FC na Bugesera FC. Ubu niyo ya mbere n'amanota 14 irusha inota rimwe Misanze FC ya mbere.

Ruboneka Bosco avuga ko shampiyona ikomeye ariko barimo kugenda babizamo neza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ruboneka-bosco-yavuze-icyatumye-batangira-shampiyona-nabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)