Ruhango: Basabwe kurinda abahohotewe no kwirinda gukingira ikibaba abakora ihohoterwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'Ubukangurambaga bw'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB ku ruhare rw'Abayobozi b'Inzego z'Ibanze mu kurwanya ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, bamwe mu bakuru b'Imidugudu yo mu mirenge ya Byimana na Mwendo, biyemeje ko bagiye kugira uruhare mu kurinda abahohoterwa, abasambanywa ku ngufu, ko kandi bazita ku bungabunga ibimenyetso. Bahamya kandi ko batazihanganira abazafatirwa mu cyaha cyo guhohotera abana, abagore n'abakobwa.

Abakuru b'Imidugudu, ibi babigarutseho mu bukangurambaga bw'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB bwabaye kuri uyu wa 17 Ukwankira 2023, bwibanze ku kwigisha abari mu nzego z'ibanze uruhare rwabo mu guhangana n'ibibazo by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.

Mukankiko Marie Louise avuga ko hari bamwe mu bakuru b'imidugudu bo mu murenge wa Byimana bakunze kugira uruhare mu guhisha ibibazo bibangamiye imiryango. Ati' Iwacu dukunda kubona bamwe mu bayobozi b'imidugudu bagenda gacye mu kugaragaza ibibazo bibangamiye abaturage kubera ko hari igihe baba basangira inzoga n'ababa bafite uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abagabo cyangwa abagore mu miryango yabo'.

Murengezi Jean de la Croix avuga ko bidakwiye ko umuntu yahohoterwa abantu bamureba bagaceceka. Ahamya ko amahugurwa bahawe ari ingenzi. Yagize ati' Ntabwo bikwiye ko umuntu yahohoterwa abantu bareba bagaceceka. Turahuguwe, tubonye ubumenyi bwo kudufasha kuko hari n'igihe tutabikurikiranaga ahubwo tukamenyesha gusa'.

Umuyobozi Ushinzwe ububiko by'inyandiko ndetse n'iyandikwa ry'ibirego muri RIB, Njangwe Jean Marie Vianney, yabwiye abayobozi bo mu nzego z'ibanze ko babikoze neza bajya barokora benshi mu bashobora gukorerwa ihohoterwa cyangwa abajya bariregwa batarikoze.

Akomeza avuga ko ari uwakoze icyaha cyangwa uwagikorewe bose bafite amategeko abagenga kandi aya mategeko agomba gushyirwa mu bikorwa hakoreshejwe ibimenyetso.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko inzego z'ibanze arizo zikunda guhura n'ibibazo mbere y'uko bibageraho. Ashimira RIB yabafashije ikabahugura bakaba bagiye kumenya uko barinda abahohotewe ndetse bakanabarindira ibimenyetso, bakaba kandi banamenye uko babakorera raporo zitarimo amarangamutima.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti' Uruhare rw'Abayobozi b'Inzego z'ibanze mu kurwanya ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana'.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2023/10/21/ruhango-basabwe-kurinda-abahohotewe-no-kwirinda-gukingira-ikibaba-abakora-ihohoterwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)