Rwatubyaye Abdul utishimye muri Rayon Sports, mu nzira zo gusohoka muri iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul amakuru avuga ko yamaze gusaba ubuyobozi bw'iyi kipe kuba basesa amasezerano muri Mutarama 2024 akaba yajya gukomereza ahandi.

Uyu myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi yamaze kubwira inshuti ze ko yumva igihe cye cyo gusohoka muri Rayon Sports ari iki.

Umwe mu nshuti z'uyu mukinnyi yabwiye ISIMBI ko yamwibwiriye ko kuri we igihe akiniye Rayon Sports yumva gihagije bityo yumva yajya gushakira ahandi.

Nubwo nta byinshi uyu mugabo yifuje kubivugaho, gusa na none ngo byaba bifitanye isano n'umusaruro utari mwiza iyi kipe irimo gutanga akaba ari n'umwe mu batungwa agatoki n'abafana ko babatsindisha.

Hari n'amakuru avuga ko na bamwe mu bayobozi baba batishimiye imikinire y'uyu myugariro, hari n'ibyavuzwe ko baba baranatekereje kumwambura igitambaro cy'ubukapiteni.

Uyu mukinnyi ngo yiteguye kuganira na Rayon Sports haba hari n'ibyo imusaba kwishyura cyane ko azaba asigaje amezi 6, yabitanga ariko agasohoka muri iyi kipe.

Rwatubyaye Abdul ni inshuro ya kabiri yari agarutse muri Rayon Sports, yayikiniye imyaka 3 kuva 2016-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi yavuyemo muri Kanama 2023 ari nabwo yagarukaga muri Rayon Sports.

Rwatubyaye Abdul arifuza gutandukana na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-utishimye-muri-rayon-sports-mu-nzira-zo-gusohoka-muri-iyi-kipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)