Sarkodie yongeye kugaragaza amarangamutima ye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muraperi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Rollies and Cigars', yashyize ifoto ya Perezida Kagame kuri konti ye ya Instagram ntiyagira icyo arenzaho.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu munyamuziki agaragaje ko yishimira imiyoborere ya Perezida Kagame. Ku wa 3 Gicurasi 2023 yavuze ku nkuru yavugaga ko u Rwanda rwabashije kwishyura umwenda wa Miliyari 400 Frw.

Ku wa 3 Kanama 2021, ni bwo Guverinoma yashyize ku isoko ry'i Burayi impapuro z'agaciro (Eurobonds), bituma ihabwa umwenda wa Miliyoni $620.

Uyu mwenda wa Miliyari 400 Frw, Guverinoma yishyuye, ni uwo mu 2013 yari yahawe bivuye ku mpapuro zo kuri iri soko ry'abashoramari i Burayi. Ntiyagombaga kurenza umwaka wa 2023, uyu mwenda itarawishyura.

Izi mpapuro cyangwa se ibizwi nka 'Eurobonds' ni amasezerano aha icyizere abashoramari i Burayi bakaguriza Leta imari nini mu mafaranga y'amahanga ikazishyura ishyizeho inyungu uhereye ku myaka 10 kuzamura.

Umwenda wa Miliyoni $620 u Rwanda rwahawe ku wa 3 Kanama 2021, niwo yifashishije mu kwishyura igice cy'umwenda wa Miliyari 400 Frw u Rwanda rwari rwafashe mu 2013.

Nyuma yo kubona ko u Rwanda rwabashije kwishyura uyu mwenda wa Miliyari 400 Frw, Sarkodie yasangije abamukurikira iyi nkuru, maze agira ati 'Ni cyo mba mvuga/ni cyo mba mbabwira.'

Uyu muraperi w'imyaka 38 wamenyekanye mu ndirimbo 'Illuminati' yanagaragaje ijambo ry'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, aho yagarukaga ku buryo atangazwa n'ukuntu abakuru b'ibihugu bya Afurika badahagaruka ngo bakorere abaturage, ahubwo bakarazwa ishinga n'Inama zibahuza n'abayobozi b'ibihugu bikomeye ku Isi, bakaganira bakagaragaza ibibazo bafite.

Sarkodie ku wa 16 Nzeri 2023 yakoreye igitaramo gikomeye muri Leta Arizona mu Mujyi wa Phoenix cyari cyateguwe n'umunyarwanda Tuyishimire Emanuel.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza na Ghana, kandi muri Mutarama 2022 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano ku masezerano y'ubufatanye mu by'ubukungu n'ubucuruzi. Binafitanye amasezerano y'ubufatanye mu by'ikirere, aho sosiyete ya RwandAir yerekeza muri iki gihugu inshuro eshatu mu cyumweru.

Sarkodie ni umwe mu baraperi beza umugabane wa Afurika wagize. Izina rye ryatumye umuziki w'igihugu cy'amavuko cye, Ghana kimenyekana. Yavukiye kandi akurira mu gace ka Koforidua mu Mujyi Tema muri Ghana, ku wa 10 Nyakanga 1988.

Ni umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuraperi ushyize imbere gutanga ubutumwa bugaruka ku buzima busanzwe, kwishima n'ibindi. Amaze guhatanira ibihembo birimo nka Vodafone Ghana Music Award, The Headies Award for African n'ibindi.

Uyu mugabo uvuka mu muryango w'abana batanu, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza [Bachelor's] mu bijyanye na 'Graphics Design'.

Afite kandi album ziriho indirimbo ziryoshye nka: Makye (2009) Rapperholic (2012), Sarkology (2014), Highest (2017), Black Love Album (2019), Mary (2015) Alpha (2019), ndetse na 'No Pressure (2021)'.

Mu 2022, ikinyamakuru Glusea cyo muri Ghana, cyatangaje ko Sarkodie atunze Miliyoni $18 yakuye mu bikorwa binyuranye by'umuziki birimo nko kugurisha album, ibitaramo yaririmbyemo n'ibindi.

Ku wa 17 Nyakanga 2018, uyu munyamuziki yarushinze n'umukunzi we Tracy Owusu Addo bamaze kubyarana abana babiri barimo umukobwa witwa Adalyn Owusu Addo ndetse n'umuhungu witwa Michael Nana Yaw Owusu Addo Jnr. Â Ã‚ Ã‚ 

Sarkodie yabaye umuraperi w'icyatwa muri Afurika nzima ndetse n'iwabo muri Ghana


Sarkodie ukurikirwa n'abarenga miliyoni 5 kuri Instagram yongeye kugaragaza amarangamutima ye kuri Perezida Kagame


Sarkodie amaze iminsi mu ruhererekane rw'ibitaramo yakoreye muri Arizona


Sarkodie yisunze ijambo rya Perezida Kagame yishimira ko hishyuwe umwenda wa Miliyari 400 Frw 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ROLLIES AND CIGARS' YA SARKODIE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135145/sarkodie-yongeye-kugaragaza-amarangamutima-ye-kuri-perezida-kagame-135145.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)