Shawn Mendes ari mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023, The Ben usanzwe ari umufana we bahuriye i Musanze mu kigo cyita ku ngagi cya Elen De Genres.

Mu butumwa bwo kuri Instagram, The Ben yagaragaje ko yanogewe no guhura n'uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Señorita' yakoranye na Camila Cabello nawe uheruka mu Rwanda.

The Ben yanditse avuga ko ari umufana w'uyu musore w'imyaka 25 y'amavuko kuva cyera, kandi amushimira umwanya yamuhaye bakaganira. Mu mashusho, Shawn yumvikana asuhuza Uwicyeza Pamella, umukunzi wa The Ben bitegura kurushinga.

Shawn yavutse ku wa 8 Nzeri 1998. Ni umunya-Canada w'umwanditsi w'indirimbo, wagiye agira uruhare muri filime zitandukanye.

Izina rye ryatangiye guhangwa amaso mu mwaka wa 2013 ubwo yashyiraga ku rubuga rwa Youtube amashusho y'iminota 10 aririmba uruhererekane rw'indirimbo zitandukanye kandi z'abahanzi banyuranye mu cyo yise 'Vine'.

Ni umuhanzi w'umuhanga ugerageza injyana zinyuranye, kandi asubiramo indirimbo z'abahanzi benshi barimo abakomeye ku Isi nka Justin Bieber, Ed Sheeran n'abandi.

Akimara gusubiramo ziriya ndirimbo, Andrew Gertler usanzwe ari umujyanama w'abahanzi baraganiriye amwinjiza mu inzu ifasha abahanzi ya Island Records

Mu 2014, uyu musore yasohoye EP ye ya mbere, nyuma mu 2015 asohora album. Indirimbo ze zagiye zica uduhigo kenshi zikaboneka ku rutonde rwa Billboard.

Yigeze kuba umwe mu bahanzi batanu bashya baciye agahigo kuri Billboard bari munsi y'imyaka 18 y'amavuko. Indirimbo ye yise 'Stitches' iba iya mbere ku rutonde rw'indirimbo zari zikunzwe mu Bwongereza, Amerika ndetse na Canada.

Album ye ya kabiri yise 'Illuminate' yasohoye mu 2016 yabaye iya mbere yumviswe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iriho indirimbo nka "Treat You Better", "There's Nothing Holdin' Me Back" n'izindi.

Mu 2018 yasohoye album ye ya gatatu iriho indirimbo yakunzwe yise 'In My Blood', byatumye aba umuhanzi wa gatatu ukiri muto wumviswe cyane muri Amerika.

Mu 2019 yahinduye umuvuno mu muziki akora indirimbo nka "If I Can't Have You" ndetse na "Señorita" yakoranye na Camila Cabello, kuva ubwo ashinga imiziki mu muziki we. 

Mu 2020 yasohoye album ye ya kane, bituma aba umuhanzi muto ubashije kubigeraho mu mateka y'umuziki kandi wumviswe cyane kuri Billboard 200.


Shawn Mendes avuka kuri Nyina Karen ufite inkomoko mu Bwongereza na Se Manuel Mendes wo muri Portugal


Shawn Mendes yigeze kuvuga ko yamenye gucuranga gitari yifashishije urubuga rwa Youtube ubwo yari afite imyaka 13 mu 2012


Nyuma y'uko mu 2017, asohoye album 'Illuminate' yakoreye ibitaramo mu Mujyi itandukanye nka Los Angeles, I London muri O2 Arena, hose amatike yabaga yashize


Muri Nyakanga 2019, Mendes yavuzwe mu rukundo na Camila Cabello baje gukorana indirimbo bise Señorita

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO SENORITA

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'THER'S NOTHING HOLDIN' ME BACK

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135585/shawn-mendes-ari-mu-rwanda-135585.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)