Sunny yashyizwe mu majwi ko ariwe Nyirabuja wa Kazungu Denis wicaga abagore n'abakobwa nyuma yo kubasambanya - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sunny yashyizwe mu majwi ko ariwe Nyirabuja wa Kazungu Denis wicaga abagore n'abakobwa nyuma yo kubasambanya.

'Ariko Sunny nzira iki?' ayo ni amwe mu magambo ya asubiza umunyamakuru wo kuri YouTube wavuze ko ashobora kuba ari umwe mubahaga Kazungu Denis akazi ko gushaka impyiko.

Sunny yavuze ku muntu wamushyize mu majwi ko ariwe wahaga Kazungu Denis akazi ko gushaka impyiko z'abakobwa.

Mu kiganiro kuri YouTube shene yitwa Kame TV Rwanda, umunyamakuru wayo yashyize mu majwi abagore baba hanze bafite ubutunzi butazwi aho bwavuye. Yavuze ko bashora mu bantu bari mu Rwanda bakabashakira bimwe mu bice by'umibiri y'abakobwa kuko aba aribo baba bakiri bazima.

Uyu munyamakuru yavuze ko Kazungu ashora kuba yarakoranaga n'abo bagore baba hanze ubundi akabaha izo myiko ubundi bakamuha ayo mafaranga.

Mu bagore yavuze, yashyizemo n'izina rya Sunny wakoranye indirimbo na Bruce Melodie bise kungora.

Nyuma yo kubona ibyo, Sunny yahise agira icyo abivugaho.

Sunny yagize ati: 'Ariko Sunny nzira iki?? Bihagaze bite? Uyu nguyu abonye ubutunzi bwanjye ngurisha imbyiko (impyiko) z'abantu [asekamo] Cyakora hano hanze haba inkuru, urakena ukabizira wakira ukabizira.'



Source : https://yegob.rw/sunny-yashyizwe-mu-majwi-ko-ariwe-nyirabuja-wa-kazungu-denis-wicaga-abagore-nabakobwa-nyuma-yo-kubasambanya/?utm_source=rss=rss=sunny-yashyizwe-mu-majwi-ko-ariwe-nyirabuja-wa-kazungu-denis-wicaga-abagore-nabakobwa-nyuma-yo-kubasambanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)