Bamwe mu bagore bo mu kagari ka Nyagatoma, umurenge wa Tabagwe muri Nyagatare, bashinja abagabo babo kubata nyuma yo kubyarana abana benshi, bakisangira abakiri bato cg abafite abana bacye kugira ngo babone uko barya neza.
Umwe yagi ati 'Kubera rero inda nini yateye yo kugirango abagabo badute kuk nta biryo bihagije dufite, akenshi rero biva ku mugabo yahashye ibiryo mukumvikana ntabwo yata urwo rugo'
Undi na we yagize ati 'Igihe afite nk'abana benshi kwanza, afite nk'abana nka batanu, noneho akavuga ati ninjya kuri uriya mumama udafite umwana cyangwa se ufite umwe ndarya nijute, akenshi batwarwa n'inda nini'
Bamwe mu bagabo twaganiriye bo muri uyu murenge, bavuga ko bata abagore babo kuko bishyize hejuru bakabasuzugura kubera kumva nabi ihame ry'uburinganire n'iterambere ari yo mpamvu bajya gushakira ahandi icyubahiro baburiye mu ngo zabo.
Umwe ati 'Ashobora kuba umugabo, nanjye nkajya gushaka ahandi mba umugabo nawe akaba umugabo iwe, none urupfu rwa hato nahato ntabwo uziko araho biva, sujya kumva ukumvaâ¦. Nturi umunyamakuru, hari umunsi udatanagaza ngo umugabo yishe umugore, umugore yishe umugabo biba byavuye he, si ukubata hari igihe uberereka ugashaka amaho hatabayehoikindi kibazo'
Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko iyo umuntu ashinze urugo aba afashe inshingano zo kurwitaho bityo ko abata ingo baba bakoze amakosa. Uyu muyobozi agaragaza ko kubyara bacye bashoboye kurera no kuboneza urubyaro, ari bimwe mu bisubizo birambye by'iki kibazo.
Yagize ati 'Umuntu akwiriye nyine kubyara nubundi azirikana ko, areba ubushobozi bwe akabyara abo ashoboye kurera, hanyuma ariko ubwo yaba atarashoboye kuringaniza urubyaro nano bikaba bimuremereye, bakamuremera ariko akibuka ko ari inshingano ze, ikindi nuko niba afite ikibazo cyamuremereye ntabwo ahunga ahubwo afatanya n'abandi ahubwo akegera ubuyobozi akavuga ati kubana nabyaye byangoye kugirango mbiteho, mbigishe hari amashuri ahari tukaba twamuha n'ubundi bufasha'
Birumvikana ko iyo umugabo ataye urugo akajya mu rundi naho ahabyara bigakurura amakimbirane agira ingaruka ku bana zirimo igwingira no guta ishuri.
Kugeza ubu mu karere ka Nyagatare habarurwa imiryango isaga iguhumbi ibanye mu makimbarane, icyakora ubuyobozi bwa Nyagatare buvuga ko kubufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye imiryango igera kuri 240 yavanywe mu makimbirane.
NTIRENGANYA Charles
The post Tabagwe: Hari abagabo bata ingo kubera kubyara abana benshi appeared first on FLASH RADIO&TV.