Imirimo yo kubaka sitade Intwari iherereye mu mujyi wa Bujumbura, yatangiye mu Ugushyingo umwaka ushize, aho byari byitezweko muri Kamena uyu mwaka izaba yuzuye ariko ntibyakunda. Ni sitade izaba yakira ibihumbi bigera kuri 18, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga yaba iya CAF na FIFA.
U Burundi bumaze igihe budafite Sitade mpuzamahanga yemewe aho amakipe yaho ndetse n'ikipe z'igihugu z'umupira w'amaguru, bakinira imikino yabo muri Tanzania.
Umwihariko w'iyi sitade ndetse uri no mu byayitindije kuzura, ni uko yubakwa n'abaturage gusa aho bifata bagakora umuganda muri rusange, hagasigaramo abakozi bake bakora buri munsi.
Iyi sitade yubatse rwagati mu mujyi wa Bujumbura Â
Ikibuga Intwari kizuzura nibura abaturage bakigizeho uruhare rwa 60% mu myubakireÂ
Intebe zamaze kugera muri sitade, igisigaye ni ukuzuterekamo nezaÂ
Ikibuga ntabwo baragisiza neza ngo kijyemo itapiÂ
Iyi sitade izaba ari ija mbere mu Burundi, izajya yakira abantu basaga ibihumbi 18Â bicaye nezaÂ
Inyuma mu mugongo wa sitade naho hari gutunganywa ngo hajye hakira imodokaÂ
Inyuma ahagana ku cyicaro cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru, ni hamwe mu bice bizaba bimeze nezaÂ
Amarembo abakinnyi bazajya binjirira bavuye mu rwambariroÂ
Iyi sitade izaba ifite hotel hejuru abantu bazajya biyakiriramo