The Ben na Diamond bakoranye 'Why' bitezweho... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 2 Mutarama 2022 ni bwo The Ben na Diamond bakoranye indirimbo 'Why' yanditse amateka mu muziki w'u Rwanda. Ni indirimbo iri ku rwego mpuzamahanga ndetse na The Ben ubwe ahamya ko ariyo irenze cyane mu myaka 3 ishize. Kuri ubu aba bombi bongeye guhura.

Ni mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards bigiye kubera muri Afurika ku nshuro ya mbere, bikaba byarateguwe na Televiziyo mpuzamahanga ya 'Trace Africa'. 

Amashusho akomeje gukwirakira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza The Ben na Diamond bari gusuhuzanya banaganira, ubona buri umwe yishimiye kongera guhura na mugenzi we cyane ko bari bakumburanye nyuma y'umwaka bakoranye indirimbo 'Why'.

Bagaragara barimo bajya muri BK Arena, aho bari bagiye gusuzuma ibyuma mbere y'uko igitaramo nyamukuru gitangira. Bari kumwe n'abari mu ikipe yateguye ibi bihembo bya Trace Awards.

Diamond Platnumz yumvikana avuga ko yababajwe no kuba Zuchu bazanye yabuze igikapu cye kirimo ibyo bari kwifashisha n'ababyinnyi be birimo imyambaro n'ibindi. Icyakora umusesenguzi twaganiriye, yavuze ko ibyo kwibwa ari 'agatwiko'.

The Ben aherutse gutangaza ko umunsi yakoranaga na Diamond, yamwigiyeho ibintu birimo kwitonda, kwirinda kuvugavuga no kudahubuka. Avuga ko kuba yarahuye na Diamond 'ari umugisha ukomeye kuri njye kuko yamfashije muri byinshi cyane ntabona uko ndondora".

Umunsi Diamond yazaga mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka mu bitaramo by'iserukiramuco rya 'Gisants Of Africa', icyo gihe yaririmbye indirimbo 'Why' yakoranye na The Ben. Ben avuga ko ari ibintu yishimiye bikomeye cyane.

The Ben kandi yishimira cyane kuba yarahuye na Diamond ndetse ashimira abantu babigizemo uruhare kugira ngo bahuze banakorane. Ubwo harimo na Coach Gael. Avuga ko Diamond yishimiye guhura nawe kuko afite icyo yamwongereyeho mu mwuga we wa muzika.

Muri Trace Awards 2023, Diamond ahatanye mu cyiciro gishya cyongewemo cy'abahanzi bahiga abandi bakomoka muri Afurika y'Iburasirazuba, akaba ahatanye n'abarimo umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie. 

Ni mu gihe The Ben we ari mu bari butange ibihembo bya Trace Awards 2023 ndetse bikaba binateganywa ko bari buze kuririmbana indirimbo bahuriyemo yitwa 'Why'.


The Ben yongeye kwishimira guhura na Diamond Platnumz


Diamond ari i Kigali mu bihembo bya Trace Awards


The Ben na Diamond bashobora kuza kuririmbana 'Why'

REBA INDIRIMBO "WHY" YA THE BEN FT DIAMOND




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135689/the-ben-na-diamond-bakoranye-why-bitezweho-kunyeganyeza-bk-arena-135689.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)