The Ben na Diamond, Melodie na Shaggy batunguranye, Zichu wibwe yiyeretse abafana- Buri muhanzi wegukanye igihembo muri TMA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryakeye nibwo hatanzwe ibihembo bya Trace Music Awards aho umunyarwanda, Bruce Melodie yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza w'Umunyarwanda.

Ibirori byatangiwe muri Kigali Arena, ibymamare bikomeye muri Afurika byari biteraniye muri i Kigali.

Aba bahanzi bakaba basusurukije abanya-Kigali bari bitabiriye ibi birori ari benshi.

Umuhanzi Diamond yakuriwe ingofero mu ndirimbo ze zitandukanye, ubwo yari ageze kuri "Why" yakoranye na The Ben yamuhamagaye maze Arena yose induru bayiha umunwa.

Bruce Melodie yatunguranye hifashishijwe ikoranabuhanga aririmbana n'umuhanzi w'umunyamerika Shaggy indirimbo ye "Funga Macho" basubiyemo ubu ikaba yitwa "When she is around" ndetse ikaba izasohoka mu minsi ya vuba.

Umuhanzikazi ukomoka muri Tanzania, Zuchu na we nubwo yahuye n'uruva gusenya akibwa ibikapu byarimo ibikoresho yagombaga gukoresha aririmba, yahacyanye umucyo aho yashimishije abakunzi b'ubumuziki we nko mu ndirimbo "Honey" ikunzwe cyane.

Ibihembo byatanzwe

Bruce Melodie akaba ari we waje kwegukana igihembo cy'umuhanzi mwiza w'umwaka mu Rwanda ahigitse Ariel Wayz, Bwiza, Chriss Eazy na Kenny Sol.

Abandi bahanzi begukanye ibihembo barimo Davido yegukanye igihembo cya 'Best Male Artist' ndetse n'icyo 'Unavailable' yahuriyemo na Musa Keys wo muri Afurika y'Epfo cya "Best Global Africa Artist''.

Rema we yegukanye igihembo cya "Best Global Africa Artist'' n'icya " Song of the year" abikesheje 'Calm Down'.

Umuhanzi akaba na Rwiyemezamirimo Oluwatosin Oluwole Ajibade, wamamaye nka Mr Eazi, yahawe igihembo cyiswe "Change Maker Award" arangije avuga ko Rayon Sports ari ikipe y'amateka.

Album 'Love Damini' ya Burna Boy (Nigeria) yabaye Album Nziza y'Umwaka, yahigitse
'DNK' ya Aya Nakamura (France), 'Maverick' ya Kizz Daniel (Nigeria), 'More Love, Less Ego' yabWizkid (Nigeria), 'Timeless' ya Davido (Nigeria) na 'Work of Art' ya Asake (Nigeria)

Viviane Chidid wo muri Senegal ni we wabaye umuhanzi w'umwaka mu bagore

Umuhanzi ukomoka muri DR Congo, Fally Ipupa yahawe igihembo cya "Best Live" ahigitse; Burna Boy (Nigeria), Musa Keys (South Africa), The Compozers (Nigeria), Wizkid (Nigeria) na Yemi Alade (Nigeria).

Umuhanzi Ludmilla yahawe igihembo cya "Best Artist -Brazil'' ahigitse; Djonga (Brazil), Iza (Brazil), Leo Santana (Brazil), na Luedji Luna (Brazil)

Umunya-Afurika y'Epfo Robot Boii yahembwe nk'Umubyinnyi Mwiza ahigitse; Tayc (France), Uganda Ghetto Kids (Uganda), Yemi Alade (Nigeria), Zuchu (Tanzania)

Umunya-Cape Verde, Lisandro Cuxi ni we wabaye Umuhanzi Mwiza muri Best Artist Africa - Lusophone aho yahigitse; Gerilson Insrael (Angola), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique) na Soraia Ramos (Cape Verde)

Umuhanzi Roselyne Layo ukomoka muri Ivory Coast yegukanye Igihembo cy'Umuhanzi Mushya w'Umwaka.

Nomcebo Zikode wamamaye mu ndirimbo "Jerusalema" na we yahembwe "Best Global Africa Artist''. Ni igihembo yahawe kubera indirimbo ye yamamaye cyane ndetse igaca n'agahigo ku Isi kubera kurebwa cyane.

Rema yegukanye igihembo cya "Best Global Africa Artist''. Uyu muhanzi yishimiwe cyane ndetse mbere yo kuva ku rubyiniro yabanje kuririmba agace gato k'indirimbo ye "Calm down", abanyabirori b'i Kigali bamwereka urukundo.

Asake (Nigeria) yahembwe nk'Umuhanzi Mwiza mu bihugu bivuga Icyongereza muri Afurika "Best Artist Africa - Anglophone".

Umunya-Haiti, Rutshelle Guillaume yahawe Igihembo cy'Umuhanzi Mwiza muri Caraïbes "Best Artist - The Caribbean" ni mu gihe mugenzi we, Michael Brun yegukanye icya Dj w'umwaka.

KS Bloom (Ivory Coast) yegukanye igihembo cy'Umuhanzi Mwiza uhimbaza Imana.

Didi B yegukanye igihembo cya "Best Artist Africa - Francophone"

Mu cyiciro cya "Best Artist -Indian Ocean" bahembye Goulam wo mu Birwa bya Comores.

Central Cee yegukanye igihembo cy'Umuhanzi mwiza mu bakorera umuziki mu Bwongereza.

Umunya-Maroc Amira Zouhair yahembwe nk'umuhanzi mwiza mu Majyaruguru ya Afurika.

Diamond yahawe igihembo cy'umuhanzi mwiza mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba ahigitse; Bruce Melodie (Rwanda), Nadia Mukani (Kenya), Khaligraph Jones (Kenya), Zuchu(Tanzania) na Azawi (Uganda)

'Producer mwiza w'umwaka.'' Yabaye Tamsir ukomoka muri Côte d'Ivoire.

Umuhanzi Tayc yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza mu Bufaransa n'u Bubiligi.

Yemi Alade yegukanye igihembo cya video nziza, yabaye iy'indirimbo 'Baddie'.

Umuhanzi w'Umunya-Nigeria Innocent Ujah Idibia wamamaye nka 2 Face Idibia cyangwa se 2Baba yashimiwe nk'umuhanzi w'ibihe byose.

Rema yegukanye ibihembo bitandukanye
Davido umuhanzi wahiriwe na Trace Music Awards
Collabo ye Musa Keys niyo yahembwe nk'iy'umwaka
Melodie yitwaje Element mu gufata igihembo
Diamond na The Ben muri "Why"
Chriss Eazy yataramiye abakunzi be
Zuchu kwibwa ntibyamubujije gutanga ibyishimo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-na-diamond-melodie-na-shaggy-batunguranye-zichu-wibwe-yiyeretse-abafana-buri-muhanzi-wegukanye-igihembo-muri-tma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)