The Ben yangiwe kuva ku rubyiniro ahabwa igif... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Claude yahawe amasegonda ayabyaza umusaruro akumbuza abafana indirimbo ze zakanyijijeho. Uyu muhanzi wakoze indirimbo zikamamara muri aka karere yaje mu gitaramo yitabiriye nk'abandi bafana basanzwe. Yanasabye The Ben ifoto ari yo mpamvu Mc yamubonye amuhamagara ku rubyiniro bityo Dr Claude asaba Ingo Live Band baririmbana zimwe mu ndirimbo zahagurukije abafana nyamara bari bifashe mapfubyi. The Ben ari ku rubyiniro hari umukire wamusanze amuha amadolali asaga $2000. Abandi ntabwo hamenyekanye ayo bamuhaye.


Imyanya ya miliyoni 10 yari yuzuye

Umusangiro wahuje abafite amafaranga n'abahanzi bakunzwe bayobowe na The Ben wari umuhanzi mukuru. Abahawe umwanya bose bashimiye The Ben ndetse Sat-B aririmba agace gato k'indirimbo ya The Ben yitwa Amahirwe ya Nyuma. Asaba Abarundi kuzaza gushyigikira igitaramo cya The Ben ari bukorere mu kigo cya gisirikare hitwa Messe Des Officies. 


The Ben i Bujumbura yeretswe urukundo


Babo yahamagaye mama we ku rubyiniro avuga ko yavukiye i Gitega

Abarundi ntibaramenya igisobanuro cyo gusangira no gutaramirwa n'icyamamare Meet and Greet. Bari bamukuyemo iyo kotsa! The Ben  yasuhuje Abarundi abasogongeza ku gitaramo banga kumurekura.


Sat-B yaririmbye Amahirwe ya Nyuma ya The Ben


Sat-B yasabye Abarundi kubaha The Ben


Lino G ari kuzamuka neza mu muziki

Babo yahamagaye mama we 


Saa 2:09 yagize ati nk'uko mubizi ntabwo nagombaga kuririmba. Naje ngo mbasuhuze ubundi ejo muzaze. Abafana banze kumwumva bifuza ko bagumana dore ko Abarundi ari abanyakirori. Thank You My God yayikomerejeho kubera ko byari byanze rwose ko bamurekura. The Ben yavuye ku rubyiniro aha inda ya Bukuru Big Fizzo wababwiye ko igitaramo kiri mu kanya mu ma saa kumi n'imwe. The Ben yavuye ku rubyiniro ajya kuramukanya n'abafana.


Meet and Greet ya The Ben yabonye abafana bararyoshya kugeza mu rukerera





Uyu mukobwa aririmba muri Ingo Live Band icurangira The Ben. Yaririmbye Man Down na Diamond za Rihanna abari bahari bafatwa n'amarangamutima bamwereka urukundo. Avuye ku rubyiniro yashimiwe ubuhanga yibitseho


Abafana bafashe ifoto y'urwibutso ya The Ben ari ku rubyiniro


The Ben yagiye gusuhuza abafana bamwangira ko ahava ataririmbye. 


The Ben afite abafana bamusabaga indirimbo bishakira akaba arizo abaririmbira agace gato kuko ntabwo ari umunsi nyirizina w'igitaramo


Ingo Live Band yashimishije abanyamafaranga baje kwinezeza


I Bujumbura abakire nibo bitabira ibitaramo bakagura amatike ahenze bakanabasha kurya ikirori


Umusangiro warimo abafite amafaranga afatika


Mama wa Uwicyeza Pamela yaje gushyigikira The Ben wazanye n'umugore we


Abantu bakuru nibo batunze menshi i Bujumbura bakaba bazi kuyarya


Abakire baba banywa imivinyo


Imeza y'abantu 8 zuzuye


Nishishikare Jean De Dieu nyiri Now Now yaciye agahigo azana The Ben wari warahawe ubutumire kuva mu 2009 ariko bikanga. 


Ku rubyiniro habanjeho Lino G asuhuza abafana abararikira igitaramo rusange. Hakurikiyeho Babo wahamagaye mama we avuga ko avuka i Gitega mu Burundi.

Hakurikiyeho Sat-B yagiye ku rubyiniro aririmba Amahirwe ya Nyuma ya The Ben asaba Abarundi kubaha no gukunda The Ben. Uwari gukurikiraho ni Big Fizzo.Yari yamaze gutora agatotsi ku meza yari yicayeho. Byabaye ngombwa ko hajyayo The Ben bityo aho akangukiye azamuka ku rubyiniro nabwo nta mbaraga afite n'ijwi ryumvikana rirenga.

Ni umusangiro waranzwe n'ibyishimo kugeza mu rukerera . Bushali yateye Ku Gasima baramwitegereza. Ku buryo hategerejwe kureba niba uyu munsi mu gitaramo rusange aza kwitwara neza nk'uko asanzwe azwiho gushimisha abafana.

 Uncle Austin niwe wahishuye ko yafashe indirimbo ya The Ben ayijyana kuri Radio. Ni nawe wahamagaye The Ben ku rubyiniro. Uncle Austin ati:"Mu 2008 nagiye muri studio numva indirimbo ye ya mbere yitwa Amaso ku Maso nyijyana kuri radio atabizi".


Pamela yageze ku rubyiniro avuga ko Abarundi bakiriye neza umugabo we 


Pamella ku rubyiniro


Pamella yakiranwe urugwiro


Uwicyeza Pamella yari yizihiwe


Uwicyeza Pamella akundirwa imiterere n'ubwiza afite


Bushali ategerejwe gutanga ikosora mu gitaramo rusange



Big Fizzo yari ananiwe 

Big Fizzo yanyujijemo atora agatotsi


AMAFOTO NA VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134928/the-ben-yangiwe-kuva-ku-rubyiniro-ahabwa-igifurumba-cyamadolai-ibyaranze-meet-and-greet-am-134928.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)