Tiwa Savage, Diamond na Zari mu byamamare byi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubukwe butegerejwe n'imbaga ndetse amakuru InyaRwanda ifite ni uko  ubu  bukwe buzatahwa  n'abanyacyubahiro baturutse impande zose ndetse n'ibyamamare.

Nubwo bitaremezwa neza na ba nyir'ubwite gusa amakuru InyaRwanda ifite ni uko abarimo Tiwa Savage, Diamond, Zari, Otile Brown, Rema, Sheebah nibindi byamamare bizahurira i Kigali muri ubu bukwe.

Ibi byamamare kandi byiyongereye kuri Meddy wamaze kwemeza ko byanze bikunze agomba kuza gushyigikira The Ben mu bukwe bwe.

Ubukwe bwa The Ben buzabera muri Kigali Convention Center  tariki 23 Ukuboza 2023.


Diamond na Zari bitezwe mu bukwe bwa The Ben

Amakuru InyaRwanda ifite kandi ni uko Kigali Protocol kompanyi ikomeye inamenyerewe mu kwakira ibyamamare n'ibirori bikomeye ariyo izakira abazataha  ubukwe bwa The Ben.

The Ben uherutse guha umukunzi we imodoka nshya ya Ranger Rover, bahanye isezerano ryo kubana byemewe n'amategeko ku wa 31 Kanama 2022.

Aba bombi basezeranye nyuma y'uko mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Pamela amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore undi na we  arabimwemerera.


Tiwa Savage ashobora kugaruka i Kigali yitabiriye Ubukwe

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.


The Ben aherutse guha Range Rover Miss Pamella


Otile Brown azaba Ari i Kigali


Meddy azaba ari I Kigali


Rema azaba ari i Kigali


Sheebah azaba ari I Kigali



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135549/tiwa-savage-diamond-na-zari-mu-byamamare-byitezwe-mu-bukwe-bwa-the-ben-135549.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)