Urebye neza usanga abanyamahanga ari bo benshi bari mu byumba 'sale' zarimo ziberamo iri serukiramuco. Ariko rero nubwo bari benshi bashobora kuba batari bazi neza ko isaha ya saa saba z'ijoro ibyishimo biza gucagata bagasubira mu mihana bacumbitsemo.
Ku itariki 20 Ukwakira 2023 i Kigali hatangiye uruhererekane rw'ibirori bibanziriza itangwa ry'ibihembo ku bahanzi basaga 50 barimo abavanga imiziki, abatunganya ibihangano n'abandi bafite aho bahuriye n'umuziki. Byari ibirori twe nk'itangazamakuru twajyaga dukurikira twifashishije murandasi.Â
Wenda kugira ngo wumve amahirwe itangazamakuru ry'imyidagaduro rifite n'abanyarwanda bakunda ibirori by'umwihariko abakunda ibifitanye isano n'ubuhanzi, tugaruke ku bijyanye n'aho iyi televiziyo ifite icyicaro inasanzwe ariho itangira ibihembo mu myaka 19 ishize.
Televiziyo mpuzamahanga y'Imyidagaduro ya Trace Africa ifite icyicaro i Johannesburg muri Afurika y'Epfo. Kuva i Kigali werekeje i Johannesburg wagenda 2968Km. Ugiye n'indege ukoresha amasaha 4 n'iminota 50. Kigali na Johannesburg 226 z'umujyo umwe 'Direct flight' mu Cyumweru. Itike ya make ashoboka uvuye ku kibuga mpuzamahanga cy'indege ujya ku kibuga mpuzamahanga cy'indege kitwa O.R Tambo ni amadolali 542, asaga 660,158,000 Frw.Â
Urebye ntabwo aya mafaranga y'urugendo wongeyeho ikiguzi cyo kubaho ugezeyo n'ingendo za hato na hato uva cyangwa se ujya mu nyubako yaba yakiriye Trace Awards& Festival ari buri gitangazamakuru cyayigondera cyangwa se buri munyarwanda ushaka kujya kureba biriya birori. Ariko ari umunyarwanda usanzwe utatumiwe wakongeraho n'ikiguzi cy'itike yo kwinjira ahabereye itangwa ry'ibihembo.
None rero biri imbere yacu aho dusanzwe twinjira bitatugoye. Nyamara nubwo Leta y'u Rwanda yakoze iyo bwabaga ngo yegereze Abanya-Rwanda ibi birori by'akataraboneka bihuruza abafite amafaranga n'ibyamamare birenga 50, bigakurikirwa n'abarenga miliyoni 500 ku isi hose bigakurikirwa mu bihugu bisaga 190, bisa nk'aho Abanyarwanda bari kubirebera mu madirishya.
Aya madirishya mvuga ni abifuza kubikurikira mu buryo bw'imbonankubone 'Live' bakaba batabishoboye kubera amikoro. Ariko aba ntabwo twabatindaho kuko ihene irishiriza mu burebure bw'ikiziriko cyayo. Ahubwo ducyahe twihanukiriye ababasha kugera ahari kubera ibirori bakifata mapfubyi nk'aho baje guherekeza umuvandimwe, inshuti cyangwa se umubyeyi wabo wasezeweho bwa nyuma. Ndavuga wasoje urugendo rwe hano mu isi y'abazima.
Birababaje cyane ndetse biteye impungenge kubona umuhanzi wajyaga wifuza kubona amaso ku maso ari kugutaramira we aseka yishimye anezerewe rwose bigaragarira buri wese nyamara wowe ataramira, wowe aganiriza ukamera nk'uwasize inzu iri gushya cyangwa se uwasize umurwayi muri koma.Â
Nyine kumwe uba uri ahantu wakabaye wishimye, ahubwo ukaba uri mu mibare myinshi nayo utari bubonere ibisubizo. Reka nkwinjize ku munsi wa mbere wa Trace Awards Festival wabereye mu mahema ya Camp Kigali kuri uyu wa 20 Ukwakira 2023 mu buryo bw'intekerezo.
Ubundi kumva ko uri mu nzu irimo Musa Keys wakoranye indirimbo na Davido yitwa "Unvailable" iri kubica bigacika mu Nguni zose z'isi. Kugira ngo wumve uburemere iyi ndirimbo ifite nuko Davido ariyo yagize ikirango cya 'Timeless' umuzingo uri kuba isereri mu mitwe y'abakunda umuziki wa Davido na Musa Keys.Â
Iyi ndirimbo nureba ku mbuga nkoranyambaga za Davido urasanga ariyo akoresha ahantu hose agiye mu bitaramo. Ku mbuga zicuruza imiziki yarebwe n'abasaga miliyoni 67 kuri shene ye YouTube ya Davido.Â
Kugira ngo wumve uburyo uyu muhanzi Musa Keys atahawe umwanya akwiriye n'abo yaje asanga muri Salle ya Camp Kigali, iyi ndirimbo yakoranye na Davido yitwa "Unvailable", Davido aherutse gusaba ko yashyirwa mu byiciro 3 mu guhatanira Grammy Awards ari byo; Record of the Year, song of the year na Best Africa Music Performance.
Uyu musore ubona ko akiri muto utuje ni icyamamare ku buryo ibihugu bifite abaturage bishimye bamwe bakemuye ibibazo byo kubona ibyo kurya umubagejeje imbere bamuterura ntabwo yabacika nta foto z'urwibutso basigaranye muri telefoni zabo.Â
Ubwo Lee Ndayisaba yamuhamagaraga ngo ajye imbere yuriye urubyiniro 'stage' ariko atagiye kuririmba ahubwo kuganiriza abari bitabiriye n'itangazamakuru ry'imbere mu gihugu na mpuzamahanga ryari riteraniye muri Camp Kigali. Narakebutse mbona abantu nta kintu bibabwiye.
Musa Keys yari kumwe na Pheelz. Uyu Pheelz ni umuhanga mu gutunganya indirimbo, ni umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo akaba yarakoranye na Usher, Davido, Olamide, Fireboy DML, Teni, Tiwa Savage, Wizkid n'abandi ntarondoye. Uyu munya-Nigeria abarizwa muri Yahoo Boy No Laptop Nation 'YBNL' label ya Olamide.Â
Uri mu kabyiniro ugacuranga indirimbo yitwa 'Finesse' yakoranye na BNXN cyangwa se ugacuranga Electricity yakoranye na Davido waba utazi umuziki uramutse utayizi. Aba bahanzi abandi bifuza kwibonera n'amaso yabo tubafite imbere yacu ariko wagira ngo nta cyabaye.
Yemi Alade benshi bifuza kubona bikanga ari i Kigali ariko we araseka akamwenyura kubera yageze mu gihugu gitekanye, gifite isuku, cyubaha abanyamahanga, ariko abamuri imbere arasaba kwirekura akamera nk'ukubita igihwereye. Yemi Alade afatwa nk'umwamikazi wa Afrobeats.Â
Yemi Alade kuva mu 2009 kugeza ubu aratera abafana be bakiriza. Nta gihembo cyatangiwe muri Afurika mu bihabwa abahanzi atabitse mu kabati. Ariko niba mu myaka 9 ishize wari mukuru ubwo uzi neza uruhare rw'indirimbo 'Johnny' mu kwishima kwawe cyangwa se mu gutanga umunezero ku bantu babaga bateranye bari gusoma manyinya, bari mu kabyiniro, bari mu bukwe, cyangwa se bari ku irigara.Â
Iyi ndirimbo yagiye hanze ku itariki 03 Werurwe 2014, imaze kurebwa n'abasaga miliyoni 159 muri iyo myaka 9 kandi ku mbuga nka Spotify yagiye ica uduhigo two kumvwa cyane. Abakurikira umuziki wa Kenya bazi neza uruhare rwa Africa yakoranye na Sauti Sol mu myaka 7 ishize. Abo muri Tanzania bazahora bamushimira kuba yarakoranye na Harmonize iyitwa' Show me what you Got' mu myaka 4 ishize.Â
Yemil Alade umurebye ubona ko yishimye ariko akaba ari imbere y'abantu basiritse ukibaza icyabazanye ukakibura mu gihe badashobora kwirengagiza ibibazo basize mu mihana batahamo ngo basi bafate iminota mike yo kwishimana n'umuhanzi abandi bifuza kubona babuze. Ni kumwe wambara ikirezi ntumenye ko cyera cyangwa se kumwe umenya agaciro k'umuntu mutakiri kumwe.
Urebye uko abanyamahanga bishimira ibyamamare byabo kandi baturutse mu bihugu bimwe wakwibaza icyo abanyarwanda babura ngo bagaragarize urukundo abaje babasanga. Bifite se aho bihuriye n'ibiciro by'ibiribwa bikomeje gutumbagira ku isoko, ukaba utakwishima uhangayikiye kubona ibyo kurya?.
Amasaha yaraye agonze abanyamahanga
Mu ijoro ryakeye nari mu mahema yombi. Navaga hamwe ahari kubera igitaramo cyaririmbyemo Ish Kevin n'abandi nkikoza mu ihema ryarimo imivinyo, umuziki mwiza wumutse umwe buri wese yabyina, ibyo kurya n'ibiganiro mu matsinda. Aha rero nahageze ndatangara. Uti gute? Ibaze kuba abanyamahanga bishimye, abanyagihugu basuherewe.Â
Nimvuga abanyamahanga unyumve neza. Iriya sale yitwa 'Kivu' yo muri Camp Kigali yari irimo abaturutse mu bihugu birenga 30 byo muri Afurika, Diaspora y'Afurika n'abandi baje kwirira ku madolali n'amayero yabo. Nararanganyije amaso mbona koko abantu begereye ahari gutangirwa imivinyo yari Ubuntu. Upfa kuba ufite itike y'abanyacyubahiro 'VVIP' waryaga, ukanywa, ugaceza ukaganira keretse icyo utashakaga.Â
Jyewe rero nari namaze gukonja kabaye kumwe ubona ibintu ukabura aho ufatira wasigaye. Ariko abakobwa, abagore, abasore bavuye muri biriya bihugu bisaga 30 batwibye ikirori baragishimuta dusigara turi kureba nk'abareba insakazamashusho. Nawe ibaze kubona umunyamahanga yishima kukurusha kandi ari wowe yaje asanga, ashobora kutazagaruka kuko n'ubundi iwabo barya ikirori hagashya.
Isaha yo gufunga yabatunguye!
Isaha yageze bazimya ibyuma, bahagarika gutanga imivinyo. Urebye abari bari kubyina bakikoza hasi baguye mu kantu. Uti kubera iki? Iwabo ntabwo bamenyereye ibyo gufunga amasaha ngo mutahe musubire mu mihana. Barya ayabo yashira bagataha cyangwa se bakikopesha.Â
Umwe mu banyamahanga twaganiriye bisanzwe atari ikiganiro cyo gutambutsa mu itangazamakuru yambajije ati ese hano mubaho gute? Namubwiye ko dukurikiza amatego n'amabwiriza kandi twe tubimenyereye. Yahise yimyoza arambaza ati ese ubu tugiye he? turakomereza he?.
Namurebye nanjye ndimyoza mubwira ko dusubira mu mihana twaturutsemo. Mbona ntanyuzwe. Twagumye muri sale ya Camp Kigali tugira ngo wenda kuba huzuye abanyamahanga harabaho gushyiramo imiyaga bongereho utunota buri wese amaremo umuvinyo mu kirahure. Ashwi da!
Umwe mu bari bashinzwe gukura ibitambaro ku meza yatwegereye ati: 'Mwakwihanganye ko amasaha yarangiye tugataha!'. Nta mahitamo aba ahari usibye gusubira aho waturutse ukaryama. Nanyuze ku banyamahanga benshi barimo bibaza aho berekeza ubona badashaka kujya muri hoteli bishyuye kuko bari bamaze gushyuha bageze hamwe ikirori kiba kirimbanyije ugiye kwishima zigata izazo.Â
Basohotse ubona bameze nk'abari gutera ibirenge batazi ikiri kujya mbere. Gusa nyine ugomba kubahiriza amategeko y'igihugu uko uyasanze utanyurwa ukajya ahari ibyo wifuza. Hano nahise nibuka inshuti yanjye yigeze kumbwira ko ifite abanya-Kigali ijya iza gutwara bakajya i Bujumbura kurirayo amanyarwanda bakagaruka ku Cyumweru bucya basubira mu kazi, mpita numva impamvu. Ahandi nta saha yo gupfa ubusa!.
Imyambarire y'abanya-Kigali ica intege abashaka kwirekura
Urebye abanyamahanga bitabiriye ibi birori bambara uko bashaka. Rwose amabere hanze, amatako hanze. Reka bigere ku mukobwa w'i Kigali. Ifoto ikijya hanze urahamagarwa ukitaba RIB, iperereza ritangira ubwo ukisanga uri mu maboko atari ayawe. Ibi rero bica intege ushaka kwishima kuko kwambara rumbiye, kwambara ibyo utifuza, ntabwo byagukururira gusamara.Â
Hano naho hakwiriye izindi mbaraga ku buryo ugiye mu gitaramo, mu kirori yambara uko ashaka kuko birangira n'ubundi abanyamahanga baje bambaye uko bishakiye ukaba wakwibaza niba ibyishimo bireba abashyitsi bikaba bibujijwe ku basangwa.Â
Kugira ngo wishime biva ku bintu byinshi birimo n'amategeko y'igihugu, uko itangazamakuru ritorohera abambaye uko bashaka n'uburyo abanyarwanda bigize abagenzuzi b'imyambarire n'imibereho ya buri wese.
Ubuzima buragoye, intandaro yo kwifata mapfubyi mu bitaramo
Biragoye ko waba urya rimwe nabwo indyo ituzuye ngo usamare mu ruhame. Hano ushatse wakumva impamvu abajya mu bitaramo baba bameze nk'abaje gukura ikiriyo. Hari igihe umuntu aba akunda umuhanzi akifuza kumubona rimwe mu buzima bwe ariko imibereho mibi abamo ntimwemerere kwirekura ahubwo akareba wa muhanzi agataha anyuzwe ariko ajyanye ibyishimo bicagase.Â
Ku muntu watembereye amahanga akabona uko abaturage babayeho bo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere, yahita abona inkomoko y'akababaro abanyarwanda bahorana. Niba ikiguzi cyo kubaho kiri hejuru, amasaha yo gukora akaba abariye ku ntoki, imisoro ikaba iri hejuru;
Umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi ukaba udahaza abanyagihugu, ikigero cy'ubushomeri kikaba kiri hejuru, umubare munini w'abagejeje imyaka yo gukora bakaba badafite icyo gukora, aba baturage ntabwo uzababaza kwishima. Ni nko gushakira amata ku kimasa. Utariye ngo wijute ntabwo wakwishima
Muri Werurwe ya 2023, Dr Musafiri Ildephonse yagizwe Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, asimbura Dr Gerardine Mukeshimana wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya. Abazi amateka y'u Rwanda bibuka imvugo ya Nyirarunyonga igira iti: "Uwijuse nta kimunanira".Â
Hano Nyirarunyonga yari yijuse ajya gusimbuka urukiramende kandi byakorwaga n'abagifite akabaraga kuko we yarimo atega zivamo. Uwamubajije ati ese mucekuru uri mu biki? Nawe ati:"Uwijuse nta kimunanira mwanja wanjye!"
Tugaruke ku mpamvu abanyarwanda bafite isari cyangwa se inzara yabaye akarande mu maraso. Uyu mugabo ufite impamyabumenyi y'ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu Budage, aheruka kugaragaza ko ubuhinzi buhawe 10% mu ngengo y'imari u Rwanda rwakwihaza mu biribwa.
Mu nama y'Umushyikirano iherutse Dr Musafiri yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwihaze mu biribwa, hakenewe gushyirwa imbaraga mu kongera ubuso bwuhirwa, kongera gahunda zigamije gufasha umuhinzi kubona inyongeramusaruro mu buryo bworoshye kandi buhendutse, gufata neza umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, kwegera abahinzi n'aborozi, kuborohereza kubona inguzanyo n'ubwishingizi.
Ati 'Nka Leta twafata umugambi wo gushyira amafaranga menshi mu buhinzi kuko niho abaturage bari, ni ho Abanyarwanda bari [â¦] muduhe 10%, ibisigaye mubitubaze.'
Uhereye aha rero wahita ubona ko abantu basabwa kwishimira Davido, Yemi Alade, Diamond Platnumz, D'Banj, Rema, The Ben, Bruce Melodie, Bwiza, Ariel Wayz, Kenny Sol, Ish Kevin bigoye kuko baba bafite impungenge z'aho bazakura ibyo kurya abandi baba baheruka kurya neza mu mihana.
Abanyarwanda baracyafite ingeso mbi yo guhabwa iby'ubuntu
Biratangaje kubona umunyamujyi ashaka kwitabira Trace Festival& Awards ku buntu kandi yakabaye yarateganyije 20,000 Frw akishyura itike. Bene aba rero bateza akavuyo ahari kubera igikorwa ugasanga n'ababonye uburyo binjirira ubuntu ntabwo ari abantu bari bufatanye n'abameze neza kwishima ahubwo barinjira bakifata mapfubyi.Â
Rwose uyu muco ukwiriye gucika niba ukunda umuhanzi ukaba udashobora kugura itike yo kumureba wajya wigumira mu irigara ugatera urwenya n'abantu bawe aho kuza guteza sahinda ahantu hateraniye abanyamafaranga bateze indege, bari kunywa imivinyo. Benshi mu baje muri Camp Kigali bashatse kwinjirira ubuntu ariko byabaye ingorabahizi basigara ku muryango ababishoboye bisubirira aho baturutse.
Ubundi umuntu udashobora kugura itike yo kureba umuhanzi akunda ntabwo yakabaye agera ahari kubera ibyo birori kuko hari insakamashusho zitambutsa Trace Festival& Awards. Umunsi wa mbere wanyeretse ko abanya-Kigali 'batari tayali' nk'uko njya mbona za Lagos, Johannesburg, New York, Paris, Kampala, ubuzima buba bwahagaze iyo habereye ibikorwa byo gutanga Awards cyangwa se haje umuhanzi w'icyamamare bakuze bifuza kubona imbona nkubone. Ni imibereho mibi ibitera kuko iyo kubaho bigoye kwishima biba mu nzozi!.
Ish Kevin yataramiye urungano, bake bishakamo ibyishimo abandi bakomeza kwifata mapfubyi
Ish Kevin, urugero rwiza rw'umuhanzi witanga ku rubyiniro
Ish Kevin yitanze ku rubyiniro
Iyi shati yayikuye kubera gututubikana
Urubyiruko rufite inyota y'ibyishimo
Kenny K-Sht yasusurukije abitabiriye Trace Festival ibanziriza Trace Awards
Abahanzi baturutse hirya no hino bahabwa umwanya bagataramira abitabiriye iserukiramuco ribanziriza Trace Awards
Uhawe umwanya ashimisha abafana
Abitabiriye baba buzuye umunezero
Bake babashije kugura itike bakurikiye Trace festival
Urubyiruko ruba rwaje kwimara agahinda
Yemi Alade yari yishimye ariko abari muri Salle wabonaga basiritse
Yemi Alade hari abifuza kumubona bakabura uko babigeraho
Abanyarwanda bakunda abahanzi ariko kwishyura kubareba bikaba agatereranzamba
YEMI ALADE YASHATSE KUVA MU MUZIKI IMANA
Mr Eazi afite emPawa Africa ihugura abahanzi 100 buri mwaka ikaba ari irerero ry'ibyamamare muri Nigeria. Joe Boy abarizwa muri iyi label y'uyu mushoramari
IBISABWA KUGIRANGO UMUHANZI ABE MPUZAMAHANGA
AMAFOTO: FREDDY RWIGEMA &DOX VISUAL