Trace Awards 2023: Kubera iki The Ben atatanz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo ku itariki 21 Ukwakira muri Bk Arena habereye ibirori byo gutanga Trace Awards. Byari ubwa mbere bitanzwe kuva iyo nsakamazashusho yashingwa mu 2003. Yanizihizaga imyaka 20 imaze iteza imbere umuziki w'Abanyafurika na Diaspora y'Afurika. 

Abanyarwanda barimo The Ben n'umugore we Uwicyeza Pamela bari gutanga igihembo cya mbere cyabimburiye ibindi. Ni indirimbo ifite amashusho meza kurusha izindi. Ni "Baddie" ya Yemi Alade wo muri Nigeria. 

Yemi Alade yatangiye umuziki mu 2005 akaba afatwa nk'umuhanzikazi wahirimbaniye iterambere rya Afrobeats. Ahabwa akazina ka Mama Africa kubera ko umuziki we wasakaye henshi kuri uyu mugabane no hanze yawo. Aririmba mu ndimi zisaga 7 akaba ari umwe mu bahanzikazi bahenze bo muri Nigeria. 

The Ben rero na Pamela bagomba guha igihembo uyu mugore w'imyaka 34 y'amavuko. Ni igihembo cyabimburiye ibindi kuko nicyo cyatanzwe bwa mbere. Ubwo cyarimo gitangwa hari ibyamamare bari bataragera muri Bk Arena nka The Ben na Pamela, Diamond Platnumz, Zuchu, Jux, Davido, n'abandi batandukanye. 

Akavuyo k'imodoka kabujije The Ben na Pamela gutanga ibihembo 

Nyuma y'uko abari bahawe ubutumire, abari bahatanye n'abari gutanga ibihembo batambutse ku itapi itukura hakurikiyeho kujya muri salle gukomeza Umuhango nyirizina wo gutanga ibihembo. The Ben n'umugore we Uwicyeza Pamela bari ku rutonde rw'abari mu gutanga ibihembo bafashwe n'akavuyo k'imodoka 'Traffic jam, embouteillage' kuva kuri Marriott Hoteli aherekejwe na Polisi y'u Rwanda ishami ryo mu muhanda. 

The Ben yabwiye InyaRwanda.com ko Polisi yagerageje gushaka inzira bikanga kuko uriya mugoroba mu muhanda harimo ibinyabiziga byinshi. Ati: "Yego kuba ntaratanze igihembo byatewe no gukererwa kugera kuri BK Arena kandi byaturutse ku kuba mu muhanda harimo imodoka nyinshi". 

The Ben na Pamela bari gushyikiriza igihembo uwahize abandi ku ndirimbo ifite amashusho meza "Best Video of the year". Ni igihembo cyatwawe na Yemi Alade abikesha indirimbo yise'Baddie'. Yagishyikirijwe na Olivier Laouchez washinze Trace. 


Kuri gahunda y'umunsi muri Trace Awards, The Ben na Pamella bari gutanga igihembo ku ndirimbo nziza y'amashusho


The Ben na Diamond banyeganyeje BK Arena ubwo baririmbanaga indirimbo "Why" bakoranye


The Ben na Pamella baserutse mu myenda yiganjemo ibara ry'umweru muri Trace Awards

REBA "BADDIE" YABAYE INDIRIMBO NZIZA Y'AMASHUSHO MURI TRACE AWARDS




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135862/trace-awards-2023-kubera-iki-the-ben-atatanze-igihembo-135862.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)