Tennis Rwanda Children's Foundation (TRCF) yabonye abatoza bashya barimo Bruce Lipka uherutse gutwara igihembo cy'umutoza mwiza ku Isi cya 2023.
Mu mpera z'icyumweru gishize tariki ya 21 Ukwakira 2023, Tennis Rwanda Children's Foundation yagaragaje aba batoza bashya baje mu Rwanda ku bufatanye bwa International Tennis Club of Canada isanzwe ifasha iyi kipe.
Uretse uyu mutoza haje kandi Caerwyn Evans utoza muri Australia, Federico Camacho wakanyujijeho muri Tennis ndetse n'umugore wa Steve Guy wanditse amateka muri uyu mukino, Hana Guy.
Umulisa Joselyne washinze Tennis Rwanda Children's Foundation yavuze ko yishimiye kwakira aba batoza baje guhugura abandi mu Rwanda ndetse banabijeje ko bazakomeza kubakurikirana.
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2023, Umulisa yavuze ko kandi ubu bagifite imbogamizi z'ibibuga ariko Minisiteri ya Siporo yabemereye ko hari icyo igiye kubikoraho.
Ati "imbogamizi z'ibibuga zo ziracyahari, ariko twegereye MINISPORTS batubwira ko hari icyo bagiye kudufasha ariko na none ibintu bya MINISPORTS kimwe n'izindi nzego za Leta uburyo ibintu bikorwamo ntabwo ari ako kanya, bigira inzira binyuramo ni ugutegereza ariko twizeye ko bazadufasha."
"Kuri Site ya 'Mahama Refugee' turimo turavugana na Save Children ngo turebe ko hari icyo badufasha kubera ko ubu abana bakoresha ibibuga bya Volleyball na Basketball."
Nyuma y'imyaka 2 Tennis Rwanda Children's Foundation itangiye gukora ubu irimo abana hafi 800. Mu minsi ya vuba ifite intego yo gufungura irindi shami Ngoma.