Tubaterurana n'imodoka zabo, tukabasindura! Police yavuze impamvu impanuka ziterwa n'ubusinzi zagabanutse - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, yatangaje ko impanuka zikomoka ku businzi zagabanutse, bitari uko abantu badatwara basinze ahubwo kubera ingamba zikomeye zafashwe mu guhana ababifatirwamo.

Ati 'Dushinzwe gutabara sosiyete. Ubusinzi ibyo bukora ni ukwica abahisi n'abagenzi. Igituma byagabanutse ni uko [abo basinzi] tubaterurana n'imodoka zabo, tukabasindura, hanyuma Abanyarwanda bakagenda batekanye. Ni yo mpamvu byagabanutse.'

Ibyo yabigarutseho ku wa 4 Ukwakira 2023 ubwo Polisi y'Igihugu n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, bagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru.



Source : https://yegob.rw/tubaterurana-nimodoka-zabo-tukabasindura-police-yavuze-impamvu-impanuka-ziterwa-nubusinzi-zagabanutse/?utm_source=rss=rss=tubaterurana-nimodoka-zabo-tukabasindura-police-yavuze-impamvu-impanuka-ziterwa-nubusinzi-zagabanutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)