U Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu irushanwa rya Bayern #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Afurika y'Epfo mu irushanwa ry'amarerero ya Bayern Munich rigiye kubera mu Budage.

Ku wa Mbere w'iki cyumweru nibwo abana 10 berekeje mu Budage mu mwiherero w'amarerero ya Bayern Munich aho bagiye baherekejwe na Visi perezida wa FERWAFA, Richard Mugisha ni mu gihe umutoza ari Hitimana Thierry.

Uyu mwiherero witabiriwe n'abana bavuye mu bihugu 8, bagabanyijwe mu matsinda 2 aho guhera ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023 bazatangira kurushanwa. U Rwanda rwisanze mu itsinda B na Afurika y'Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) na Nigeria.

Itsinda A ririmo u Budage bwakiriye uyu mwiherero, Argentina, u Buhinde na Mexco. Witabiriwe n'abana 80 bavuye mu bihugu 8, ni mu gihe abana bazitwara neza bashobora kuzasigara mu Budage.

Uyu munsi u Rwanda rwakinnye imikino 3 ya gicuti mbere y'uko ejo batangira irushanwa. Rwatsinze u Buhinde 1-0, rutsindwa 1-0 na Mexico rwatsinze 2-0 u Budage.

Ni umwiherero uzatagira tariki ya 18 Ukwakira usozwe tariki ya 23 Ukwakira ni mu gihe tariki ya 24 Ukwakira ari bwo bazagaruka mu Rwanda.

Abakinnyi 10 bagiye mu Budage

Gatare Ndahiriwe Hertiers

Hategekimana Abduladhim

Ishimwe Elli

Ntwali Anselme

Sheja Djibril

Twagirihirwe Alex

Mutangana Cedric

Ndayishimiye Barthazal

Byiringiro Thierry

U Rwanda rwisanze mu itsinda B



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwamenye-itsinda-rurimo-mu-irushanwa-rya-bayern

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)