Umutoza wa APR FC yasabye abafana b'iyi kipe kuza ari benshi kubashyigikira kuko abakinnyi baba babakeneye ngo babasunike cyane cyane muri ya minota baba batangiye kuruha.
Ni amagambo yatangaje mbere y'umukino wa shampiyona ugomba kumuhuza uyu munsi na Bugesera saa 18h00'.
Thierry Froger yavuze ko na we abizi neza ko ikipe ye ikina igice cya mbere gusa bityo akaba ari ikibazo gikomeye ari nayo mpamvu we n'abatoza bamwungirije barimo kugishakira umuti.
Ati "N'imibare irabigaragaza ko imikino yose tumaze gukina dutangira neza ariko mu gice cya kabiri tugasa n'abasubira inyuma, tukaba ari nabwo dukunze gutsindwa. Nabiganiriyeho n'abatoza bagenzi banjye twemeranya ko ari ikibazo kandi tugomba gushakira igisubizo."
Yakomeje asaba abafana kuza ari benshi kuko baba bakeneye, yongeraho ko muri ya minota abakinnyi batangiye gucika intege ari bwo baba babakeneye cyane kugira ngo babasunike.
Ati "Abafana duhora tubakeneye tubahaye ikaze, buri gihe tuba tubakeneye, dukeneye ubufasha bwabo, dukeneye ko badusunika mu gihe tuba dutangiye gucika intege, abakinnyi barabakenera cyane kandi nanjye ndabizeza kubahereza ibyishimo bifuza."
APR FC ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona ya 2023-24 n'amanota 10 inganya na Musanze FC ya mbere irakira Bugesera FC ya 11 n'amanota 6.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubufasha-umutoza-wa-apr-fc-yasabye-abafana-b-iyi-kipe