Abaraye bakurikiranye umukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona wo Kiyovu Sports yaraye inyagiyemo Etoile del'Est 6-1, binubiye cyane uburyo umuriro waburaga bya hato na hato umukino ugahagarara.
Ni umukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023 ubera muri Kigali Pelé Stadium saa 18h00'.
Etoile del'Est niyo yatsinze igitego mbere cyaje kwishyurwa ku munota wa 17 ni mu gihe ku munota wa 25 batsinze icya kabiri ari nabwo umuriro waburaga bwa mbere, ku munota wa 34 yatsinze icya 3 nabwo umuriro wongera kubura ku nshuro ya 2. Umukino watakayeho iminota 15 kuko ari nayo nyongera yongereweho mu gice cya mbere. Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yatsinze ibindi 3 maze umukino urangira ari 6-1.
Zimwe mu nkuru zagarutsweho cyane n'iri bura ry'umuriro rya hato ha hato.
Amakuru ISIMBI yagerageje gushaka ndetse ni uko ubundi itegeko rivuga ko ikipe yakiriye ishaka gukina saa 18h00' kuri Kigali Pelé Stadium igomba kugura litiro 300 za Mazutu zikoreshwa amasaha 3 kuva amakipe atangiye kwishyushya kugeza umukino urangiye, bivugwa ko Kiyovu nta mazutu yaguze.
Amakuru avuga ko Kiyovu Sports bitewe n'ibihe irimo by'amikoro make yashatse uburyo aya mafaranga ya Mazutu bayabika akazabafasha mu bindi.
Aha nibwo bivugwa ko bumvikanye n'umukozi w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Stade Kigali, Kibombo akaba n'umufana wa Kiyovu Sports yemera ko bakinira ku muriro wa REG nta mazutu.
Byaje kuba bibi ubwo umuriro waburaga muri aka gace ka Nyakabanda muri Nyamirambo aho iyi Stade iherereye kuko no kuri Stade wabuze bituma umukino ugenda uhagarara.