Ubuse azumva igikomye mu nzu! Umunyamakuru wa RBA ukunzwe cyane yarahiriye imbere ya mikoro ko atazigera ahemukira igikoma - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuse azumva igikomye mu nzu! Umunyamakuru wa RBA ukunzwe cyane yarahiriye imbere ya mikoro ko atazigera ahemukira igikoma.

Umunyamakuru Nkurunziza Emmanuel benshi bakunze kwita Ruvuyanga mu ijoro rya cyeye ubwo yogezaga umukino ikipe ya Paris Saint Germain yatsinzwemo na Newcastle ibitego 4-1 uyu mugabo ukunzwe cyane hano mu Rwanda yavuze ko akunda igikoma kandi atazigera agihemukira bikaba akarusho anyweye icyo mu marange.

Ruvuyanga usanzwe uzi neza ko umugabo wanyweye igikoma atumva igikomye mu nzu yavuze imyato igikoma cyo mu Biryogo ahazwi nko mu Marange yemeza ko kiryoha cyane.

Gusa mu by'ukuri ntawatera ibuye uyu mugabo dore ko benshi mu bantu batuye umujyi wa Kigali by'umwihariko i Nyamirambo badahwema kuvuga uburyohe bw'iki gikoma.

 



Source : https://yegob.rw/ubuse-azumva-igikomye-mu-nzu-umunyamakuru-wa-rba-ukunzwe-cyane-yarahiriye-imbere-ya-mikoro-ko-atazigera-ahemukira-igikoma/?utm_source=rss=rss=ubuse-azumva-igikomye-mu-nzu-umunyamakuru-wa-rba-ukunzwe-cyane-yarahiriye-imbere-ya-mikoro-ko-atazigera-ahemukira-igikoma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)