Ufite umuntu uguterese igihe kinini wanze gushyira mu bikorwa? Ngwino utange ituro ryuko muguhaye Hagaragaye amashusho ya Pastor Yongwe arimo aturisha abantu ku bubi na bwiza none yahise atabwa muri yombi na RIB - VIDEWO  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukwakira 2023 nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Postor Yongwe akaba akurikiranweho kwihesha ikintu cyangwa imitungo y'undi akoresheje uburiganya yitwaje icyo aricyo.

Yongwe yatawe muri yombi nyuma y'igihe gito hagaragaye amashusho ye arimo guturisha abantu mu rusengero abizeza ko ufite ikibazo yajya gutura ituro ry'ishimwe akamukemurira icyo kibazo.

Muri ayo mashusho hari aho Yongwe agira ati 'Ufite umuntu uguterese igihe kinini wanze gushyira mu bikorwa? Ngwino utange ituro ryuko muguhaye.'

Umuntu wese wicara hano barimo kuvuga bino agakomeza akucara , ejo akongera akagaruka ntakabuza uwo n'umurwayi ukomerewe! Ese abantu musenga kuki mwigira nkaho muri injiji ? Uyu mutubuzi wihangiye imirimo gute abashuka mukabyemera ? Ese harya uyu bamwita nde ? pic.twitter.com/9oGxQW2fDq

â€" Urinde Wiyemera? (@kemnique) September 30, 2023



Source : https://yegob.rw/ufite-umuntu-uguterese-igihe-kinini-wanze-gushyira-mu-bikorwa-ngwino-utange-ituro-ryuko-muguhaye-hagaragaye-amashusho-ya-pastor-yongwe-arimo-aturisha-abantu-ku-bubi-na-bwiza-none-yahise-atabwa-mu/?utm_source=rss=rss=ufite-umuntu-uguterese-igihe-kinini-wanze-gushyira-mu-bikorwa-ngwino-utange-ituro-ryuko-muguhaye-hagaragaye-amashusho-ya-pastor-yongwe-arimo-aturisha-abantu-ku-bubi-na-bwiza-none-yahise-atabwa-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)