Uko Element na Christopher bagize uruhare ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, ni bwo Shaffy yasohoye iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube mu buryo bw'amashusho, ni nyuma y'amashusho yayo y'integuza yari amaze igihe aca ibintu bitewe n'uko ari indirimbo ibyinitse kandi y'ibyishimo.

Ni indirimbo kandi yari imaze iminsi itari micye ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Ibaye indirimbo ya mbere aba bahanzi bombi bakoranye.

Shaffy yabwiye InyaRwanda ko yanzuye gukorana na Chriss Eazy nyuma y'ibiganiro byamuhuje na Producer Element na Christopher.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Akabanga', avuga ko yari amaze igihe akora kuri iyi ndirimbo, bitewe n'uko itandukanye n'izindi yakoze yumva akeneye undi muntu bahuza kandi usanzwe ukora umuziki mu buryo bwihariye.

Yavuze ati 'Twashatse gukorana n'undi muntu nawe ufite ibindi bintu akora ariko byihariye. Babona (Element na Christopher) Chriss Eazy ariwe muntu rero byakundira. Ndamushimira cyane cyane n'umujyanama we Junior Giti, kuko ni abantu boroheje akazi, ntabwo bigeze babura, aho nabaga njyewe mbakeneye cyangwa hari igikenewe gukorwa ku ndirimbo babaga bahari cyane. Ni ikintu cyiza mu ruganda rwacu rw'umuziki.'

Shaffy yavuze ko we na Chriss Eazzy batafashe igihe kinini cyo kwandika iyi ndirimbo, kuko bagiye mu nganzo y'ibyishimo. Ati 'Nta butumwa twari tugambiriye, ahubwo twari tugambiriye indirimbo y'ibyishimo (Vibes). Ntabwo twibanze ku butumwa, (ahubwo) twibanze ku nganzo yanjye iratuyobora, ntabwo twigeze, twandika, twibanze ku magambo y'ibyishimo n'urukundo.'

Asobanura 'Bana' nk'indirimbo y'inganzo yubakiye ku byishimo, kandi ayitezeho kuzafasha benshi cyane cyane abanyabirori.

Mu banditse b'iyi ndirimbo hagaragaramo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka ndetse na Christopher.

Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe na Telephone ya iPhone 14 na iPhone 13 yaba ku gice cya Shaffy ndetse no ku gice cya Chriss Eazy, hanyuma arahuzwa.

Shaffy yaherukaga gusohora indirimbo zirimo 'Icyo wampaye', 'Faithful', 'Naruguyemo' n'izindi, ni mu gihe Chriss Eazy yaherukaga gusohora indirimbo zirimo 'Inana', 'Stop', 'Edeni' n'izindi.


Shaffy yatangaje ko yakoranye indirimbo na Chriss Eazy biturutse ku nama yahawe na Christopher na Element


Shaffy ashima ubwitange na Chriss Eazy na Junior Giti mu ikorwa ry'iyi ndirimbo


Chriss Eazy yakoranye 'bwa mbere' indirimbo na Shaffy nyuma y'imyaka itatu ishize ari mu muziki

KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BANA' YA SHAFFY NA CHRISS EAZY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135886/uko-element-na-christopher-bagize-uruhare-ku-ndirimbo-ya-shaffy-na-chriss-eazy-video-135886.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)